Abakinnyi 2 ba Rayon Sports ntibumva ukuntu Haringingo Francis yakongera kubicacaza ku ntebe y’abasimbura inshuro 2 zikurikiranya ngo ni uko bazakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro 

 

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports ntibumva ukuntu Haringingo Francis utoza iyi kipe yakongera kubakishyira ku ntebe y’abasimbura inshuro 2 yikurikiranya kandi bashaka guha ubutumwa APR FC banyagiye Sunrise FC.

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports iraba ibarizwa mu karere ka Nyagatare aho izaba yasuye ikipe ya Sunrise FC kuri Sitade Gorogotha Kiyovu Sports iheruka gutsindwaho igitego 1-0 igahita itakaza umwanya wa mbere.

Ku mukino uheruka ikipe ya Rayon Sports yakinnye twabonye umutoza w’iyi kipe, Haringingo Francis yararuhukije abakinnyi benshi bakomeye bari bahetse iyi kipe mu mikino igiye itandukanye ya Shampiyona ndetse no mu gikombe cy’amahoro harimo Luvumbu Nzinga, Ojera, Rwatubyaye Abdul, Rafael Osaluwe Olise ndetse n’abandi.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko abakinnyi barimo Hertier Luvumbu Nzinga ndetse na Rafael Osaluwe Olise bamaze iminsi batakambira umutoza Haringingo Francis ngo azabakinishe ku mukino barasura Sunrise FC kuri iki cyumweru kugirango bafashe ikipe ya Rayon Sports gutsinda byoroshye ndetse banahereze ubutumwa ikipe ya APR FC bazakina nayo ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

Ikipe ya Rayon Sports amakuru ahari ni uko abakinnyi bose bakomeye ifite ngo umutoza azabakinisha kuri uyu mukino wa Sunrise FC kugirango ace agasuzuguro k’iyi kipe nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports abafana bagatangira kwigamba cyane ngo na Rayon Sports bagomba kuyitsinda izaze yikandagira.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda