Abafana ba sunrise Fc bariye Karungu nyuma yo kurebeshwa i Kagitumba na As Kigali yari yarwaje abakinnyi.

Mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo hano mu Rwanda ikipe ya Sunrise kuri stade Gorogota yatsibuwe ikinyafu na AS Kigali yari yahuye n’ibizazane byo kurwaza bamwe mu bakinnyi bayo.

Ikipe ya Sunrise yakinnye uyu mukino ibizi neza ko igomba gutsinda kungira ngo ibashe kuva mu myanya y’inyuma.

Uyu mukino abafana ba Sunrise bari bashyizwe igorora kuko kwinjira byari ubuntu muri iyi Stade ari nacyo cyatumye abafana baza ari benshi.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya As Kigali iyoboye n’igitego cyayo kimwe cyatsinzwe na Ntirushwa Aime ku munota wa 20.Mu gice cya Kabiri Sunrise itari ifite Babua Samson,Uwambajimana Leon mu kibuga yagarukanye Imbaraga nyinshi ishaka kwishyura ari nako yaje kubona penaliti ku monota wa 70 ariko baza kuyishyira mu biganza by’umuzamu Adolphe Hakizimana wavuye mu ikipe ya Rayon Sports.

Nyuma yo kurata iyi penaliti abakunzi ba Sunrise bahise batangira gutekereza ko bataza kubona igitego ari nako byaje dore ko hafi ku munota wa 80,ikipe y’Abanyamujyi yaje kuzamukana umupira Umugande Elissa Ssekisambu ahita abona igitego cya Kabiri ari nako abafana ba Sunrise bahise basiga Gorogota yambaye ubusa.

Uko amakipe akurikirana mu kwitara neza mu mikino itandatu iheruka

Bamwe mu Bafana ba Sunrise baganiriye na kglnews.com mu burakari bwinshi bahurizaga kukwegura kwa komite nyobozi y’ikipe.

Gikona yagize ati:”Nukuri rwose tugifite Padiri ntabwo ikipe yari ibayeho gutya,ibaze kuryama hano muri Stade ngo niho bari gukorera locale, gutsindwa na As Kigali imaze iminsi idahembwa.Iyi kipe Fabrice yayemereye kujya ayiha agahimbazamusyi none twe no muri sunrise nta n’umuyobozi wagurira urukwavu n’ikipe.”

Undi nawe yagize ati:”Ndibaza turi kuzira iki?kugeza ubu abakinnyi bari kwizanira matora muri Stade,utayifite ntabwo ari kwemererwa.Ikipe ntabwo iyoboye neza pe,abakinnyi bari gufatwa nk’abakozi bo mu rugo nibo barazwa mu gikoni.”

Bakomeza bavuga ko kugira ngo ikipe igume mu cya mbere hakenewe motivasiyo.

Ati:”Aho tugeze ni nk’aha Gicumbi bavugaga mu itangazamakuru ngo iri kurira mu bijerekani natwe nitureba nabi turagiye pe.Ibaze ko ikipe ari iya Nyagatare gusa ntakibazo cyari gihari ariko none aho Gatsibo igiriyemo nibwo ibintu bikomeje kuba bibi.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru giheruka umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare GASANA Stephen yavuze ko ntakibazo cy’umushahara iyi kipe iberewemo ngo ahubwo gutsindwa bijya bibaho.

Ati:”Ikipe imeze neza rwose pe,kuba twarayifatanyije na Gatsibo bisigaye bimeze neza naho gutsindwa ni ibisanzwe bijya bibaho ariko ikipe imeze neza rwose.”

Amakuru avuga ko ikipe ya As Kigali nyuma yo kurara mu karere ka Nyagatare hari abakinnyi bafashwe n’uburwayi ndetse umwe muri bo yoherezwa I Kigali kwitabwaho.

11 AS Kigali yari yabanjemo

Nyuma y’imikino 25,ikipe ya Sunrise iri ku mwanya wa 14 n’amanota 26,n’umwenda w’ibitego 10 ikaba isigaje amakipe ya Kiyovu sports bagomba guhura kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 3 Mata 2024 kuri Kigali Pele Stadium,Gasogi United,Gorilla Fc,Amagaju FC na Marines Fc bazasorezaho shampiyona.

Mu mikino 6 Sunrise Fc iheruka gukina y’amanota 18 ifitemo inota 1 gusa yakuye kuri Eteincelle Fc,ikaba yarinjijwemo ibitego 12 yinjizamo 4,ni ukuvuga ko buri mukino yinjijwemo ibitego byibura 2.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 26

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda