Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amezi 2 arashize Umutwe wa M23 ugenzura Bunagana. Kugeza ubu byifashe bite?

Umutwe w’ Inyeshyamba wa M23 ,umaze amezi abiri wigaruriye umujyi wa Bunagana nyuma yo kuwambura ingabo za Leta ya FARDC. Ubu uyu mutwe wamaze gushyiraho abayobozi b’ inzego zibanze bashya muri Bunagana nyuma yo gukuraho abari basanzweho bashizweho na Leta. Umutwe wa M23 kandi niwo wakira imisoro yose yaba itangwa ku bicuruzwa byambukiranya umupaka wa Bunagama n’ indi misoro itandukanye itangwa mu masoko y’ imbere.

Abarwanyi b’ umutwe wa M23 bagaragara muri ako gace bambaye impuzankano isa, nk’ umwambaro uranga ingabo za M23. Sosiyete Sivile n’ abatuye muri Bunagana, bavuga ko bizagorana cyane kwambura M23 Umujyi wa Bunagana ngo kuko uko bwije n’ uko bukeye, uyu mutwe urushaho gukaza ibirindiro byawo ndetse n’ Abarwanyi bawo bakaba barushaho kwiyongera.

Muri aya mezi abiri ashize, Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC na MONUSCO bagerageje kwirukana abarwanyi b’ umutwe wa M23 muri Bunagana ariko birananirana , ahubwo M23 yigarurira utundi duce tuhegereye. Bunagana ni agace gahererege muri Teritwari ya Rutshuru , Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru ku mupaka uhuza DR Congo na Uganda.Yaba Guverinoma ya DR Congo na bimwe mu bihugu by’ Inshuti za DR Congo byumwihariko ibibarizwa mu muryango wa SADC basabye umutwe wa M23 kuva muri Bunagana ariko ubabera ibamba uvuga ko utazigera urekura Bunagana , mu gihe Leta ya DR Congo itaremera kubahiriza amasezerano bagiranye 2013 , i Addis Ababa muri Ethiopia.

Related posts