Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage, yatanze  inyandiko  zimwemerera guhagararira u Rwanda muri  Mozambique.

Col (Rtd) Donat Ndamage na Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi

Ku wa Gatanu tariki ya 02 Gashyantare 2024, Amb. Col (Rtd) Donat Ndamage, yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri  Mozambique,  aziha Filipe Jacinto Nyusi Perezida w’iki gihugu cya Mozambique.

Uyu  Amb. Col (Rdt) Donat Ndamage n’inshingano yahawe ku wa 14 ukuboza 2023, agera  Mozambique ku wa 31 Mutarama 2024. akaba yarakiriwe n’ abagize itsinda ry’abahagariye Ibihugu byabo muri Africa (African Group of Ambassadors), ndetse n’intumwa za Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu.

Igihugu cya Mozambique kikaba gisanzwe  gifitanye umubano n’u Rwanda dore ko umukuru w’Igihugu cya Mozambique  aherutse kugirira   uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ku wa 25 Mutarama 2024, aganira na Perezida w’u Rwanda ku bijyanye n’imikoranire y’ibihugu byombi ndetse bamaze guhura inshuro nyinshi. sibyo gusa kuko Mozambique icumbikiye Abanyarwanda benshi, biganjemo abakora umwuga w’ubucuruzi ndetse n’abanyeshuri.

Umubano w’ibihugu byombi warushijeho gutera imbere kuva aho u Rwanda rufunguriye Ambasade yarwo muri Mozambique, muri Kamena 2019, ndetse na Mozambique igafungura Ambasade yayo mu Rwanda muri Mata 2022, hakaba hamaze gushyirwa umukono ku masezerano atandukanye, ari mu Butabera, Umutekano no kurwanya ibyihebe, ubuhahirane, ubuhinzi n’ibindi, ndetse hakaba harasinywe n’amasezerano akuraho visa ku bafite impapuro z’inzira (passports) z’ibihugu byombi, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ndetse n’ishoramari mu bihugu byombi.

Related posts