Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amaze igihe yigisha abantu imbyino , n’ ibindi bikorwa nko kurira bizifashishwa mu muhango wo kumushyingura, inkuru irambuye …

Mu gace ka Busia mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’ umusaza w’ imyaka 87 y’ amavuko utigeze utangaza amazina ye , bivugwa ko amaze igihe yigisha abantu imbyino, n’ ibindi bikorwa byose nko kurira bizifashishwa mu muhango wo kumushyingura.

Amakuru avuga ko uyu musaza ibi ari ibintu amaze igihe ategura kuko yatangiye acukura imva , nyuma agura isanduku azashyingurwamo. Nyuma nibwo yaje gushaka ikipe igizwe n’ abantu barenga icumi bazamuririra atangira kubigisha uburyo bazabikoramo.

Iyi myitozo bivugwa ko ikorwa kabiri buri kwezi , aho rya tsinda yahuje akabaha amafaranga ashaka ko bazamuririra bahura bagakora iyi myitozo. Mu myitozo( Repetition) aba bantu bose basubiramo indirimbo z’ agahinda. Aganiriza itangazamakuru , uyu musaza utatangajwe amazina yavuze ko igituma yaguze imva agakora n’ ibi byose mbere yo gupfa, ari uko yasanze abantu bakunda abapfuye kurusha abazima.Ati:”Nahisemo kugura iyi sanduku mbona no gukoresha iyi myitozo yose, nyuma yo gutahura ko abantu bakunda umuntu wapfuye gusumbaya abakiri bazima.

Nateguye ibi ngamije kwigisha abantu ko bakwiye gukunda abantu mu gihe bakiriho. Abana banjye n’abuzukuru banjye abenshi bakorera leta, nashatse kubaha isomo ko bagomba kwita ku bantu bakiri bazima kuruta uko bazangurira isanduku ihenze mu gihe napfupye.”

Uyu musaza akomeza avuga ko yanze kuzananiza abantu mu gihe yaba apfuye , ari nayo mpamvu yahisemo gutegura umuhango w’ ishyingurwa rye mbere y’ igihe.

Igitangazamakuru The Standard cyanditse ko uyu musaza utarifuje ko amazi ye atangazwa afite abana 19 , abuzukuru 70 n’ abuzukuruza 10.

Related posts