Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amatora mu mucyo 2024: Nyakubahwa Paul Kagame yabuzeho ibice ngo atsindire ku kigero cy’100%

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC yatangaje ko ibarura ry’Ibanze ryakozwe kuri uyu wa 15 Nyakanga 2014 ryasize Umukandida akaba na Chairman w’Umuryango, FPR-Inkotanyi ku mwaya w’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame abonye intsinzi ku kigero cya 99.15%.

Imibare ya NEC igaragaza ko mu bantu 9, 071, 157 bemerewe gutora, hamaze kubarurwa amajwi 7, 160, 864; bingana na 78.9% hahurijwe hamwe abatoreye imbere mu gihugu kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 ndetse n’abatoreye hanze y’Igihugu kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024.

Iyi Komisiyo kandi ikomeza igaragaza ko mu Ntara y’Amajyaruguru Paul Kagame yatowe ku kigero cya 99.67%, Dr. Habineza Frank watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije “Demicratic Green Party of Rwanda” agira 0.24%, naho Umukandida wigenga, Mpayimana Philippe abona 0.09%.

Mu Ntara y’Amajyepfo Paul Kagame yatowe ku kigero cya 98.62%, Dr. Habineza Frank atorwa ku kigero cya 0.72%, mu gihe Mpayimana Philippe we yatowe ku kigero cya 0.66%.

Mu Ntara y’Iburasirazuba Paul Kagame yatowe ku kigero cya 99.3%, Dr. Habineza Frank atorwa ku kigero cya 0.64%, mu gihe Mpayimana Philippe yatowe ku kigero cya 0.05%.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi yatangaje ko i Burengerazuba Paul Kagame yatowe ku kigero cya 99.59%, Dr. Habineza Frank atorwa ku kigero cya 0.09%, naho Mpayimana Philippe we ahatorwa ku kigero cya 0.32%.

Mu Mujyi wa Kigali Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi yatowe ku kigero cya 98.58%, Dr. Habineza Frank atorwa ku kigero cya 0.98%, mu gihe Mpayimana Philippe we yatowe ku kigero cya 0.44%.

NEC kandi ivuga ko Ijanisha ku rwego rw’igihugu no hanze muri rusange ryasize Paul Kagame akomeje kuza ku isonga n’amajwi angana na 99.15%; ibimuhesha uburenganzira bwo gukomeza kuyibora u Rwanda mu Mucyo, Dr. Habineza Frank yaje ku mwanya wa kabiri kuko yatowe ku kigero cya 0.53%, naho Mpayimana Philippe aza ku mwanya wa gatatu n’amajwi y’ikigero cya 0.32%

Aya matora yakozwe mu mucyo, abaye nyuma y’ibyumweru bitatu aba bakandida biyamamaza dore ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye taliki 22 Kamena 2024, bisozwa taliki 13 Nyakanga 2024.

Nyakubahwa Paul Kagame akoze amateka yo kugeza ku majwi 99.15%, aho nta yandi matora yigeze agira ubwiganze bungana butya mu mateka.

Aya matora yahujwe n’ay’Abadepite, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko iby’ibanze byavuye mu matora y’Abadepite biza gutangazwa kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Nyakanga 2014, bikazabera rimwe n’ibyo gutangaza iby’iby’ibanze mu byiciro byihariye bizatorwa kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Nyakanga 2024 mu gikorwa kizitabirwa n’abagize inteko itora mu cyiciro cy’Abagore, Urubyiruko ndetse n’Abafite Ubumuga.

Nyakubahwa Kagame yatowe ku kigero cya 99.15% [Nyakubahwa Kagame aramutsa Abanya-Kirehe]

Related posts