Amateka mashya mu biganiro by’amahoro! Kinshasa na AFC/M23 bagiye guhurira i Genève

 

Ibiganiro bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hagati ya Leta ya Kinshasa n’ihuriro rya AFC/M23 byitezwe kongera gusubukurwa, aho ku nshuro ya mbere bizabera ku mugabane w’u Burayi, mu mujyi wa Genève mu Busuwisi.

Amakuru yizewe agaragaza ko ibi biganiro biteganyijwe gutangira ku wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026, bikazakomeza kugeza ku wa Gatanu w’icyo cyumweru. Ni ibiganiro biri gutegurwa n’igihugu cya Qatar nk’umuhuza, nubwo bizabera mu Busuwisi, aho impande zombi zizahurira imbonankubone.

Ibi bibaye nyuma y’uko ibiganiro byabereye muri Angola no muri Qatar bitatanze umusaruro wifuzwaga, nubwo byagaragaje intambwe mu gushaka umuti w’amakimbirane. Icyakora, umutekano mucye ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwo Hagati watumye ibiganiro byari gukomereza i Doha bihindurirwa icyerekezo, byimurirwa i Genève.

Hagati aho, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, aherutse gutangaza ko ingabo za Leta zagabye igitero cya drone mu gace ka Nyabiondo muri Masisi, akavuga ko ibi bigaragaza ko imirwano igikomeje, bityo bikaba imbogamizi ku rugendo rw’amahoro.

Nubwo hari ibimaze kumvikanwaho birimo guhagarika imirwano no gushyiraho agahenge, ntibirashyirwa mu bikorwa, kuko imirwano igikomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo. AFC/M23 ifatanyije na MRDP-Twirwaneho ikomeje gushinja ingabo za Leta kugaba ibitero byibasira abasivili, cyane cyane mu gace ka Minembwe.

Ikindi kibazo gishobora kudindiza ibi biganiro ni icyerekeye ingendo z’abahagarariye AFC/M23, bamwe muri bo bakaba badafite ibyangombwa bibemerera kujya mu Burayi. Icyakora, hari icyizere ko Qatar izafasha mu korohereza izo ntumwa kugira ngo zibashe kugera i Genève.

Ibi biganiro bitegerejweho gutanga icyizere gishya ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, aho intambara imaze igihe kirekire ikomeje guteza ubuhunzi, ubukene n’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari.