Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amarira y’abamotari barizwa na Mubazi mugihe cyo gutwara abagenzi agiye kongera gucunshumuka

Hashize iminsi mike abatwara abagenzi kuri moto bavuga ko baruhutse amarira barizwaga n’igihombo baterwaga no gutwara abagenzi bakoresheje ikorana buhanga rya Mubazi ndetse ayamarira bari barize yari yazamutse agera kurwego rwo hejuru aho byaje gutuma aba bamotari bageza ikibazo cyabo kubuyobozi bwo hejuru kubera irikoranabuhanga rya Mubazi.

Nkuko aba bamotari babisobanura, bavuga ko icyo uwaanye umushinga wo gukoresha mubazi mugihe cyo gutwara abagenzi ko kubwabo babona ari ikintu kibabangamiye cyane ngo kuko usibye kuba uyumushoramari yarayizanye akayishyira kuri Moto biguriye ngo nabwo ubwabyo babifata nkuko umuntu yatangira umushinga ariko inyungu yagakuyemo akazajya ayibana nundi muntu utarigeze utanga nigiceri cya atanu mugushorera uyumushinga.

Ubwo habaga inama yahuje aba bamotari n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda,umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yatangaje ko impamvu bari baretse kugenzura aba bamotari badakoresha ikorana buhanga rya Mubazi ngo nuko umushoramari yari yarazanye mubazi zidahagije ngo ariko mucyumweru gitaha ababamotari bakazaba bamaze kubona Mubazi zihagije ndetse bikaba bizanabafasha kuba bakemura ikibazo cy’abatwaraga abagenzi batazifite.

Ayamakuru akimara gutangazwa n’uyumuyobozi, yakiriwe n’urusaku rwinshi rw’abari bitabiriye iyinama yahuje abamotari na Police ndetse aba bamotari ntibarya indimi ubwo babazwaga ikibazo baba bafite maze niko guhita batangira kugenda batanga ibitekerezo umwe kuri umwe. uwitwa Gatanazi Oreste yagize ati ” Twebwe twakoze ishoramari ryacu tugura Moto ariko kuko iterambere rigendana n’udushya haza undi aduha mubazi, ariko ndabaza niki kintu gituma mubazi iyo dutwaye abagenzi nyirayo abonaho inyungu ariko Moto yapfa tugakoresha twenyine? ese iyi mubazi ko idatindamo umuriro kandi kuyicomeka kuri moto bikaba byica bobine ntibadufashe kubikemura ubwo kuki twakomeza guhatirwa kuyikoresha? umugenzi iyo abishatse yanga gukoresha mubazi kuko abaziko yatega nundi ariko se niki gituma twebwe iyo twanze kuyikoresha police iduhana?”

Mukumusubiza, umuyobozi yatangaje ko ibi byose bizabanza kwigwaho ndetse bikanonosorwa bikanahabwa umurongo ariko kandi yongeraho ko bigomba gutangira muminsi ya vuba cyane. benshi mubamotari bakomeje gutakamba basaba ko irikoranabuhanga ryahagarikwa ariko nubundi biranga biba ibyubusa ndetse benshi mubamotari bemeza ko amarira yabo ntakizayabahoza ngo kereka mubazi ikuweho burundu.

Related posts