Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amakuru meza yatumye abategera muri Gale ya Nyabugogo bongera kwishimira igikorwa cyiza bagiye gukorerwa!

 

 

 

Ejo ku wa Gatatu tariki ya 26.07.2023, nibwo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, yagaragarije Inteko Rusange ya Sena zimwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu gukumira no guhangana n’impanuka zibera mu muhanda kugira ngo zigabanuke.

Inkuru mu mashusho

Minisitiri Dr. Nsabimana avuga ko hagiye kwagurwa Gare ya Nyabugogo ndetse ikubakwa mu buryo bugezweho kugira ngo nihongerwa imodoka zitwara abagenzi hatazabaho ikibazo y’umubyigano wateza impanuka.Mu bindi bikorwa birimo gukorwa ni ugukomeza kugenzura imikorere y’amagaraje no kuyavugurura ndetse buri garaje rikaba ryujuje ibisabwa kandi rifite ibyangombwa byo gukora mu buryo bwemewe n’amategeko.Yagize ati “Ubu hashyizweho uburyo bwo kugenzura imikorere y’amagaraje ndetse no kureba niba yujuje ibyangombwa biyemerera gukora, ubu nta muntu ukibyuka ngo avuge ko agiye gushinga igaraje atabifitiye ibyangombwa kandi abihabwa yamaze gukorerwa igenzura”.

Minisitiri Dr. Nsabimana avuga ko ku bantu bagenda mu muhanda ntibubahirize amategeko y’umuhanda bazakomeza kwigishwa binyuze mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Yavuze ko mu ihangwa ry’imihanda hazajya hashyirwaho inzira y’abanyamagare ndetse n’abanyamaguru kugira ngo habeho urujya n’uruza rw’abantu nta mpanuka zibaye.

Hashyizweho na gahunda yo guhugura abatwara amagare kungira ngo bagire ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda ndetse hakanavugururwa ibyapa.

 

 

Related posts