Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe ya Al-kawkab ikina muri Shampiyona yo mu gihugu cya Saudi Arabia, ashobora kugaragaza ku mukino u Rwanda rufite muri uku kwezi.
Kwizera Olivier hashize igihe atagaragara mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma yo kujya ahamagarwa ariko ntiyitabire ubutumire bw’umutoza Carlos Alos Ferrer. Uyu muzamu nyuma yo kwerekeza muri Saudi Arabia ntabwo yigeze ashaka kuza gukinira u Rwanda cyane mu mukino uheruka yarahamagawe ariko abamenyesha ko yavunitse kandi ari muzima.
Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko Kwizera Olivier kugeza ubu ari mu Rwanda, nubwo abari hafi ye yababwiye ko yaje mu biruhuko ariko nawe ashobora kuba ari mu bakinnyi bazakina n’ikipe y’igihugu ya Mozambique hatagize igihinduka.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itozwa n’umutoza Carlos Alos Ferrer kuri uyu wa kane nibwo haratangazwa abakinnyi bazifashishwa ku mukino na Mozambique uteganyijwe tariki ya 18 kamena 2023, harabura iminsi micye.
U Rwanda kugeza ubu mu itsinda rurimo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2. Iri tsinda riyobowe na Senegal n’amanota 9 ikurikiwe na Mozambique na Benin zinganya amanota 4.