Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amakuru mabi muri Ruhango,  Umugabo yariye karungu , birangira atemye umuhungu we

Mu Mudugudu wa Remera ,  Akagari ka Gitinda ,  wo mu Murenge wa Kinihira wo mu Karere ka Ruhango,  haravugwa inkuru iteye agahinda aho umugabo yamye umuhungu we akoresheje umuhoro.

Uyu mugabo yitwa Iyakaremye Yasson  w’ imyaka 67 y’ amavuko nk’ uko amakuru abivuga.

Ngo uyu mugabo ,  yakomerekeje bikabije uyu mwana we none yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Muremure giherereye mu Murenge wa Kinihira

Abo baturanye bavuga ko uyu mugabo babonye afata umuhoro atangira gutema umuhungu we Nshimiyimana Joseph w’Imyaka 18 y’amavuko, ariko ntibabasha kumenya icyamuteye kumutema.

Inkuru mu mashusho

Abo baturage bavuga ko babanje gutabara uwatemwe kugira ngo ajyanwe kwa Muganga kuko aribyo byihutirwaga, ibindi babiharira Inzego zibishinzwe.Umwe yagize ati Twahageze dutabaye dusanga yamutemye atangiye kuva amaraso menshi ahantu hatandukanye ubu yageze kwa Muganga kandi yatangiye kuvurwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne D’Arc  avuga ko uru rugomo rwabaye nijoro, kandi amakuru yahawe yemeza ko mbere y’uko Iyakaremye atema umwana we, babanje gutongana bashaka no kurwana.Ati Uyu mugabo yashatse kwitabara arahubuka afata umuhoro awutemesha umuhungu we.”

Gitifu Uwamwiza avuga ko Iyakaremye yashyikirijwe Inzego z’ubugenzacyaha, uwatemwe na we akaba ari kwa Muganga.Ati Andi makuru arambuye ndayabaha mvuye kwa Muganga, ubu ndi mu Muhanda njyayo.”

Uyu muyobozi avuga ko intandaro y’ayo makimbirane itaramenyakana, gusa akavuga ko uyu mugabo n’umwana we yatemye batonganye ndetse bashaka kurwana.

Kuri ubu nk’ uko byatangajwe n’ abaturage bavuga ko Iyakaremye Yasson afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Kabagari.

Ivomo: Umuseke.rw

Related posts