Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amakuru atari meza! Akakiriro ka Gisozi kafashwe n’ inkongi y’ umuriro , n’ inzu z’ abaturage nazo zatangiye gufatwa.

 

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 .05.2023, mu masaha y’ umugoroba , nibwo inkuru itari nziza aho Inkongi yibasiye igice kimwe cy’ agakiriri ka Gisozi ahakorera amabarizo, ku buryo umuriro watangiye kototera inzu z’ abaturage ziherereye inyuma y’ inyubako izwi nka Umukindo Center, ako kanya Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya Inkongi ryahise rihagera, hamwe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahise butabara, kuko abayobozi benshi bageze ahari gushya barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa

 

 

Bamwe mu baturage bari baraho habereye iyo nkongi y’ umuriro bavuze ko bitewe n’uko ahantu hahiye hagoye kugera, kizimyamwoto imwe niyo irimo kwifashishwa, mu gihe izindi ebyiri zabuze aho zica, ku buryo uwahazimya neza ari uwaca mu kirere, nk’uwifashisha indege.

 

Ubwo twakora iyi nkuru Ubuyobozi bwarimo busaba abaturage gusohoka mu nzu kuko hatuye abantu benshi mu gisa n’akajagari, ku buryo inzu zegereye aka gakiriro cyane.

Inyubako zo mu Gakiriro ka Gisozi zimaze igihe zibasirwa n’inkongi ikangiza
ibikoresho ndetse n’ibicuruzwa. Kugeza ubu nta genzura rirakorwa ngo rigaragaze ikibazo nyamukuru giteza izi nkongi.

Related posts