Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amakuru agezweho! M23 imaze gufata utundi duce twingenzi two muri Mwenge.

 

Amakuru agezweho ni uko abarwanyi ba M23 barwanya ubutegetsi bwa Repubilika ya Congo ko bamaze gufata utuce dukomeye two muri Mwenge nyuma yo gufata iya Walungu muri Kivu y’ epfo.

Amakuru aturuka muri RDC avuga ko uyu mutwe wa M23 uyu munsi ari bwo yafashe agace ka Kitutu na Karungutu na Kalama. Utwo duce twose ngo twafashwe duherereye muri Teritwari ya Mwenge.

Ngo aka gace ka Kitutu kari muri turiya duce twafashwe n’ uyu mutwe wa M23 kazwiho kuba kibitseho ubutunzi kamere ndetse kakabamo n’ isoko nini, Aho inagurishyirizwamo n’ inka n’ ibindi bicuruzwa by’ ingenzi bitandukanye. Aba barwanyi ba M23 binjiye muri Mwenga i Teritwari ifite imisozi igera i Mulenge inatuwemo n’ Abanyamurenge,nyuma y’ aho bafashe ibice bikomeye byo muri Teritwari ya Walungu na Centre yayo.

Ni mu gihe kandi ku munsi w’ ejo hashyize bafashe cheferi ya Ngweshi n’ utundi duce tuyikikije nka Tubimbi na Mudubwe two muri Teritwari ya Walungu.

 

 

Related posts