Amakuru ababaje ku Barundi, Gen. Bunyoni bitunguranye nguko uko yisange yagiye muri Coma

 Ibitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu cy’u Burundi biravuga ko Gen. Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yamaze kujya muri ‘Coma’.Bunyoni yagiye muri Coma nyuma y’iminsi itanu avanwe muri gereza yari afungiwemo akajyanwa kuvurizwa mu bitaro bikuru bya Gutega.

Ubwo yajyanwaga muri ibi bitaro na bwo amakuru yavugaga ko atashoboraga kubona, kuvuga cyangwa kumva.
Bunyoni wari mu bapolisi batinyitse mu Burundi, yabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu hagati ya 2020 na 2022.

Muri Mata 2023, ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo gushaka kugirira nabi Perezida Evariste Ndayishimiye.Ni ibyaha nyuma yaje guhamywa n’Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi, rumukatira igifungo cya burundu mbere yo kujyanwa muri gereza ya Gitega