Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amahano i Rubavu: Yakuyemo inda agiye kujugunya uruhinja abaturage bamugwa gitumo. Inkuru irambuye..

Ifoto igaragaza tumwe mu duce two mu Karere ka Rubavu

Umugore usanzwe ufite abana babiri, ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 02 Ukwakira 2022, yaguwe gitumo n’ abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ,amaze gukuramo inda ubwo yari agiye kujugunya uruhinja , bahita babimenyesha inzego , zihita zimufata zimuta muri yombi.

Ngo ubwo abaturage bo mu Mudugudu wa Bugoyi mu Kagari ka Bugoyi, bamubonaga afite indobo irimo amaraso bagahita batanga amakuru.

Umwe mu baturage yabwiye RADIOTV10 ko uyu mugore yari amaze iminsi ibiri aje gucumbika muri gipangu yakuriyemo inda. Ati“Urebye yari aje kuri misiyo aje gukuramo inda kuko nta minsi myinshi yari amaze avuye muri Nyabihu aho asanzwe atuye.”Uyu muturage yakomeje avuga ko abacumbitse muri icyo gipangu babonye uyu mugore afite indobo irimo amaraso ndetse no ku myenda ye ariho , agiye kujugunya uruhinja mu musarani , bagahita bamukeka.

Tuyishimije Jean Bosco, Umuyobozi w’ Umurenge wa Gisenyi , yavuze ko nyuma y’ uko abaturage batanze aya makuru , inzego zishinzwe iperereza zihutiye kuhagera zigahita zita muri yombi uyu mugore ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Gisenyi. Yagize ati “Yafashwe yakuyemo inda. Ni abaturanyi babimenye ni uko bamenyesha inzego z’ibanze na zo ziduha amakuru turahagera, kandi na we yarabyiyemereye.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu mugore ukekwaho icyaha cyo gukuramo inda , asanzwe akomoka mu murenge wa Jenda wo mu Karere ka Nyabihu.

Related posts