Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amahano i Kigali: Umugabo yafashwe n’ abazimu b’ iwabo atwika ibintu byose byari mu nzu ,  agiye gufata n’ abana barabamutesha.

Ni amahano yabere mu mu Mudugudu wa Gakoni, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge,  aho umugabo witwa Habumukiza Martin bamutesheje agiye ku mara ibikoresho byose byo mu nzu n’ imyenda y’ umugore we arimo ku bitwika.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yavuze mo yarimo gutwika amadayimoni y’ iwabo yari yamufashe.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2023 ,  nibwo uyu mugabo yakoze ayo mahano.

Amakuru yatangajwe na Mukamurenzi Nadine , utuye hariya akaba ari Visi w’ Urukiko rw’ Abunzi muri kariya kagari  kabereyemo ariya mahano ,  ni we muturage watabajwe mbere,  ubwo yahageraga yasanze Habumukiza atwika ibintu, ahamagara Komanda wa Polisi, anahamagara RIB.

Uyu ngo yabwiye murumuna w’umugore wa Habumukiza wari ufite izindi mbara,  ngo akinge inzu, nibwo habonetse agahenge, Ati ajya  gutwika yahereye ku ikanzu y’umugore we yambaye basezerana. Afata ibyombo aratwika, afata etajeri aratwika, ibintu byose aratwika ariko turatesha, maze gusaba ko bakinga inzu nibwo twahamagaye inzego z’umutekano ziba ziradutabaye.”

Murumuna w’umugore wa Habumukiza, avuga ko yajyaga abima amafaranga yo guhaha, ndetse akababwira ko azabica, Ngo uyu mugabo yabwiye umugore we mu minsi ishize ko agomba kumubwiza ukuri ku mwana yabyaye, kuko ngo avuga ko atari we se, ko agomba kumubwira Se, cyangwa akamushyira Se.

Nibwo umugore ngo yabonye bikomeye, ahungisha uruhinja n’amagara ye, kuko yabyaye abazwe, amusigira abanda bana 4 bafitanye, Uyu munsi rero, ngo uriya mukobwa amaze gusaba Habumukiza amafaranga yo guhaha, yahise amubwira ko agiye kuyareba, ahita afata imyambaro ahereye ku y’umugore we atangira kuyitwika.

Uyu mukobwa avuga ko uyu mugabo wa mukuru we, ashobora kuba “hari ibyo yatererejwe” (avuga Nyabingi).

Yavuze ko bamaranye imyaka 6 babana, ngo nta kibazo yigeze agira nk’iki.Ati Mu byo yatwitse harimo imyambaro, intebe, etajeri, ndetse yashakaga gutwika umwana we, ariko turamurwanira, ntiyamutwika.”

Undi muturage avuga ko uriya mugabo yavugaga ngo umunsi wageze, agiye gukizwa, ngo atwike imyanda! Na we yavuze ko Habumukiza yashakaga no gutwika abana be, barabamuhisha, Ati Umugore we yari umurokore, umugabo ari umurokore, twumva basenga, ibyo kurwana kwabo ntabyo twari tuzi.”

Yakomeje ati Yavugaga ngo ari gutwika abazimu b’iwabo. Nakikijijwe, ndatwika abazimu bashye, agatabaza Uwiteka.”

Abaturage basaba ko Habumukiza Martin yajyanwa kwa muganga bakareba ko ari muzima, basanga arwaye akavuzwa, basanga ari muzima akaryozwa ibyo yakoze.

Kuru hande rwa Nyiri inzu Habumumiza yabagamo nawe yatunguwe nibyo uyu  mugabo yakoze Kabahuza Vincent ni we ucumbikiye umuryango wa Habumukiza, yavuze ko yatangiye gutwika saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06h00 a.m), Ati Nabyutse mbona atwika ibintu, nabonye atwika indobo bameseramo, noneho mbona aratwika n’ibishya. Nibwo nabajije murumuna w’umugore we, ambwira ko umugore yamuhunze abona byahindutse, ahungana agahinja amaze iminsi abyaye, sinari kumufata nibwo natabaje RIB.”

Uyu musaza avuga ko uyu mugabo ashobora kuba hari ikibazo yagize, kuko ngo ibyo yatwitse ni ibye ku buryo utamubaraho ubugome.

Yavuze ko babanaga neza, ndetse n’umugore we babanaga neza.Ati Jyewe ndeba ndabona ari uburwayi bwo mu mutwe, ntabwo ari ubugome.”

Habumukiza Martin ufitanye abana 5 n’umugore we nk’umu murumuna w’umugore we yabivuze, inzego z’umutekano zabaye zimutwaye amaze gukora biriya bikorwa.

Gusa amakuru avuga ko nta kibazo kizwi uyu mugabo ngo yari afite, gusa ngo umugore we yiyambaje abanyamasengesho mu gihe gishize, bakajya basengera iwe ngo bamusengera kubera ko yari atameze neza mu mutwe.

Reba inkuru mu mashusho

Related posts