Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amahano I Kamonyi: Bagiye kwirega Ku muryango w’ umukobwa utagejeje imyaka y’ ubukure RIB ibagwa gitumo ibyari ibirori bihinduka ibindi

 

Ku cyumweru tariki 10 Nzeri 2023 mu mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugalika mu kagari ka Sheli Umudugudu wa Ntebe haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Sibomana Albert watawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ibugenzacyaha RIB nyuma y’uko yari yaherekejwe n’umuryango we kujya kwirega iwabo w’umwana w’umukobwa yateruye( bya kinyarwanda) akamugira umugore atagejeje imyaka y’ubukure.

Inkuru mu mashusho

 

Mu kiganiro n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B. Thierry yatangaje uyu musore akurikiranyweho ibyaha bitaru  ukumusambanya gusa ko ahubwo yajyanywe kubana na Sibomana Albert nk’umugabo n’umugore.

Uretse uyu musore kandi ababyeyi babo nabo bahishiriye ibyo byabaye kandi biri mu bigize icyaha ndetse banabakorera imihango yo kubashyingiranya. Aba babyeyi nabo bakurikiranyweho icyaha cyo kutamenyakanisha icyaha cy’ubugome.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Sibomana Albert afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Runda mu gihe Dosiye yohererejwe ubugenzacyaha tariki ya 13 Nzeri 2023.

Ubusanzwe ibyaha bakurikiranyweho ni ugusambanya umwana gihanwa n’Ingingo y’i 133 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igihano ari; Igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Uretse icyo kandi icyaha cyo kutamenyekanisha icyahacy’ubugome  cyangwa gikomeye gihanwa n’ingingo ya 243 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igihano ari Igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 100.000 FRW ariko atarenze 300.000 FRW.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry yatanze ubutumwa avuga ko RIB yibutsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora ibyaha nk’ibi byo gukorera ihohoterwa umwana uwariwe wese, amusambanya ndetse akanamugira umugore, hakabaho n’icyaha cyo guhishira icyaha cy’ubugome. RIB kandi yibutsa abantu bose ko ibyo ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Gusa andi makuru  twamenye ni uko ubwo bari mu birori cyangwa imisango yo kwirega bagateshwa batabisoje, RIB yatwaye  Se na Nyina b’umuhungu, itwara Umuhungu ukurikiranyweho gusambanya uyu mwana wumukobwa akanamugira umugore, hanatwawe kandi Umukobwa na Nyina ariko aba baje kubazwa bararekurwa Umuhungu aba ariwe basigarana.

Gusa bukeye byaraye bibaye, RIB ndetse na Polisi bazindukiye muri aka Kagari ahakuwe aba bakekwa, baganira ndetse bigisha abaturage ku bijyanye no gukumira ibyaha no gutanga amakuru hakiri kare, cyane ko ubwo aba bafatwaga bagatwarwa bamwe mu baturage basigaye bajujura ndetse bakavuga bimwe mu byaha byagiye bikorwa mbere bisa n’ibyo batwariye abakekwa. Babwiwe ko kudatanga amakuru, guhishira ibyaha bituma ababikora batabiryozwa, ariko kandi ko no kubihishira ubizi ari icyaha.

Related posts