Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amahano i Gicumbi: Umusore yishe nyina amukubise umuhini mu mutwe!

Mu mudugudu wa Minini , wo Murenge wa Kageyo , mu Kagari ka Gihembe wo mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’ umusore wishe nyina umubyara amukubise umuhini mu mutwe.

Aya mahano yabaye ku Cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023,  mu masaha ya mu gitondo ahagana saa moya n’ igice.

Uyu musore bikekwa ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe , nubwo bigomba kwemezwa na muganga,  byatangajwe n’ Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Kageyo, Uwera Viviane

Yagize ati” Byabayeho (ubwicanyi), yakubise Nyina umuhini ahita apfa. Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise rumutwara ngo hakorwe iperereza.”
Amakuru ababaje yashenguye imitima y’ abenshi naho umunyarwanda yabuze ku munsi w’ ubukwe bwe none basanze atagihumeka

Uyu mukozi w’umurenge avuga ko impamvu bakeka ko Ndihokubwami ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, ngo ni uko basanzwe bamubona afite imico idasanzwe.Ati: Afite imico ubona iri bizzare (yo gukemanga), niyo mpamvu RIB yamujyanye, ikabanza kumujyana kwa muganga.”

Reba inkuru mumashusho

Kuri ubu amakuru aravuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ivomo: Umuseke.rw

Related posts