Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amahano i Gicumbi umusore yatemye nyirakuru amuca akaboko , anakomeretsa nyirarume. Dore icyo bari bapfuye

Ku wa Kabiri tariki ya 01 Ugushyingo 2022, mu Murenge wa Rushaki , Akagari ka Karurama mu Mudugudu wa Nyaruhanga mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru umusore witwa Maniragaba Jean Claude ukurikiranyweho icyaha cyo kwica nyirakuru amutemye no gukomeretsa nyirarume.

Bivugwa ko uyu musore yatemye nyirakuru amuca akaboko , amutema no mu ijosi biza ko kumuviramo urupfu. Bamwe mu bahaturiye bavuga ko intarandaro y’ubu bugizi bwa nabi ari amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko uyu musore yazizaga nyirakuru imirima.

Abaturage bakimara kumenya ibibaye, bahise batangatanga bafata Maniragaba Jean Claude, bamushyikiriza Polisi y’u Rwanda station ya Rushaki.

Ndizihiwe Cyriaque, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki, yemeje aya makuru, avuga ko uyu musore yabanje kurwana na nyirarume akamutema ukuboko, gusa nyirarume yakijijwe no kwirukanka nubwo yari yakomeretse.Ati “Yego byabayeho, ni amahano yabereye hano, uyu musore yarwanye na nyirarume aramutema gusa akizwa n’amaguru, yageze kuri Nyirakuru nawe yamutemye aramwica kuko nta mbaraga zo kwirukanka yari afite.”

Amakuru avuga ko Nyirakuru w’uyu musore witwaga Kakare Edurida yitabye Imana ku myaka 80.

Ivomo: IGIHE.COM

Related posts