Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amahano arimo kubera i Musanze arimo gutera benshi urujijo! Ku Myaka 19 yari aherutse gufungurwa kubera ubujura none bamusanze yibye intoryi arakubitwa birangira apfuye.

 

Niyongabo w’ imyaka 19 y’ amavuko wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze yakubiswe n’ abantu bavuga ji bamusanze yiba intoryi bikamuviramo urupfu ababikoze ntabwo baraboneka.

Amakuru avuga ko uyu mwana yari arangihe igifungo cy’ imyaka ibiri yakatiwe nabwo azira ubujura.

Aya mahano yabaye tariki ya 25 Gicurasi 2023 , ubwo uyu nyakwigendera yafatwaga n’irondo ari gusarura intoryi zo mu kw’abandi, yazisaruraga mu murima wa Veronica.

Amakuru akomeza avuga ko abamufashe bahamagaye Polisi ngo ize irebe iby’uwo mujura, iraza imushyikiriza ubugenzacyaha, Icyo gihe byabaye ngombwa ko abanza kujyanwa kwa muganga kugira ngo avurwe mbere yo gukurikiranwa mu nzego zibishinzwe, Nyuma y’iminsi ibiri byaje kumenyekana ko Niyongabo yapfuye, aguye mu bitaro bya Ruhengeri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police( SP) Alex Ndayisenga yamaganye abakubita abantu ngo ni uko babafatiye mu cyaha.Ati: “Abaturage turabibutsa ko bakwiye kwirinda kwihanira kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Tubibutse ko ucyekwaho  icyaha wese ashyikirizwa Polisi cyangwa urwego rw’ubugenzacyaha”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, abakekwaho uruhare muri uku gukubita bikaviramo umuntu urupfu ntibarafatwa.Uwapfuye ni mwene Mpanga na Uwizeyimana.

Mu Karere ka Musanze kandi haherutse kwicirwa impunzi y’Umurundi yari imaze amezi atatu ihimukiye mu rwego rw’akazi.

Inkuru mumashusho

Uyu mugabo mbere wabaga mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, yari umwarimu muri rimwe mu mashuri yigenga y’i Musanze, Ubwo yari avuye kunywa inzoga, yahuye n’abantu barashyamirana, mu kurwana aza gukubita umutwe muri kaburimbo, bimuviramo urupfu.

Inkuru bifitanye isanoUmugabo yahamagaje umugore we ngo biyungire mu Kabari ariko ibyo yamukoreye byateye benshi ubwoba bitewe nibyo yakorewe

Hari umunyeshuri w’umukobwa witwa Umuhire Ange Cecile nawe wigaga mu mashuri yisumbuye uherutse gupfa nyuma yo kwikubita hasi mu bwogero.Yigaga ku kigo kitwa Ecole de Sciences de Musanze.

 

Related posts