Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

(Amafoto) Jenerali Sultani Makenga aracyariho arahumeka, yanyomoje ibihuha byavugwaga ko yapfuye

Nyuma y’amasaha atagejeje kuri 24 ngo yuzure umunsi havugwa amakuru ko Jenerali Sultani Makenga yaba yapfuye, uyu muyobozi wa M23 aracyariho arahumeka. Yigaragaje mu mugi wa Bunagana anyomoza ibyavugwaga ko atakiriho.

Amakuru yabanje kuvugwa ariko ubu akaba yabaye igihuha, yavugaga ko Jenerali Sultani Makenga yapfuye ku munsi w’ejo kuwa 6 tariki 26 Kamena 2022 aguye mu mirwano ikomeye yabereye muri teritwari avukamo ya Rutshuru. Ni amakuru ariko yarimo gukekeranya kuko yari ataremezwa n’uruhande urwo arirwo rwose.

M23 yari yirinze kugira ibyo ivuga kuri iyi nkuru yavugwaga ko umuyobozi wayo yaba yapfuye ariko mu masaha y’umugoroba kuri iki cyumweru isohora amafoto yerekana Jenerali Sultani Makenga ari kumwe n’umuvugizi wa M23 Willy Ngoma basuye ingabo za M23 aho ziri mu birindiro mu misozi ya Bunagana.

Mu mafoto yagaragaye, Jenerali Makenga yari yikwije impuzankano ya gisirikare, uruhande rwe hari umuvugizi wa M23 Willy Ngoma ndetse inyuma yabo hari umurinzi wabo(body guard).

Sultani Makenga si ubwambere bivuzwe ko yapfuye ariko bikaza kugaragara nyuma ko byari ibihuha. Muri 2013 nabwo yarabitswe ariko nyuma y’iminsi micye agaragara imbere y’abanyeshuri muri Rutshuru. No kuri iyi nshuro, Jenerali Sultani Makenga aracyariho arahumeka.

Jenerali Sultani Makenga (iburyo) na Willy Ngoma (ibumoso)
Jenerali Sultani Makenga na Willy Ngoma bari basuye ingabo za M23 i Bunagana

Related posts