Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Amafoto: Dore ibyingezi wamenya ku mukobwa wagaragaye arimo gusomana na Bruce Melodie( watumye uyu muhanzi ava mu bye akivugira ko basa nk’abashakanye )

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022 ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho ya Bruce Melodie ari kuvimvira mu rukundo n’umukobwa, utubizu tuvuza ubuhuha.Muri aya mashusho hari n’aho Bruce Melodie abwira uyu mukobwa ko abona basa nk’umugore n’umugabo aho kuba abakunzi.

Inyuma yumvikanamo ijwi ry’umusore ubishimangira agira ati “murasa nk’abantu bashyingiranywe mu myaka 10 ishize.”Benshi batunguwe bibaza ukuntu Itahiwacu utaherukaga kuvugwa mu nkuru zo gukururana n’inkumi yaciye inyuma umugore we bamaranye imyaka irindwi.Abandi bayabateye ubwoba bibaza uko mama w’abana be babiri aza kubyakira. Niba aya mashusho atarusenya.

Twashatse kumenya uyu mukobwa watumye Bruce Melodie ava mu bye akivugira ko basa nk’abashakanye, tugira amakuru ye tumenya.Uyu akomoka muri Australia, akaba na we ari umuhanzikazi, ubifatanya no gushora imari mu muziki.

Yitwa Nadia ariko amazina ye y’ubuhanzi ni Nak. Ni umufatanyabikorwa wa Sage Music baherutse gutangira ibikorwa byo gukorana n’abahanzi b’abanyarwanda.

Related posts