Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Amabanga menshi adasanzwe ya Kazungu wishe abantu yashyizwe hanze n’umwarimu we wamwigishije, uwo yabwiye ko azamurasa.

Mu nkuru z’akababaro zabiciye hirya no hino mu Rwanda inkuru ya Kazungu Denis ikomeje kuca ibiti n’amabuye kuko ibyayo bigaragara umunsi ku wundi. Uyu Kazungu yemereye ubutabera bw’u Rwanda ko yishe abagera kuri 14, bamwe abashyingura mu nzu yabagamo abandi arabateka mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

kazungu Denis w’imyaka 34 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Gashikiri, Akagari ka Busanza, umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro. ku wa 15 Nzeri nibwo yatawe muri yombi atangira gukorwaho iperereza ku mirambo yari iri mu cyobo cyari ahari igikoni ke.

Amarorerwa ya Kazungu yasembuwe n’ibibazo yari afitanye na nyiri inzu yari acumbitsemo mu Karere ka Kicukiro, ahazwi nko mu Busanza yaranze kumwishyura. Nyuma yo kugezwa mu maboko y’ubugenzacyaha Kazungu ubwe niwe wahise yivugira ko inzu yabagamo yayiciyemo abantu RIB niko gutangira iperereza koko basanga nibyo.

Amateka ya Kazungu n’ubuzima bwe bizwi neza n’umwarimu wamwigishije mu mashuri abanza aho yigaga ishuri ribanza rya Remera Catholique I. ari na we wagize icyo atangaza ku mikurire ye. Mu by’ukuri mu gutanga amakuru uyu mwarimu ntiyashatse ko amazina ye amenyekana ku bwo kurinda umutekano we. Yavuze ko yamenye Kazungu mu 1998, ariko ntiyahita atangira kumwigisha kuko iki gihe yigaga mu myaka yo hasi. Uyu mwarimu yavuze ko yatangiye kwigisha aho kazungu yigaga muri 1998 ariko ahagera kazungu yiga mu wa Gatatu, muri 1999 ahita ajya mu wa Kane. Mu makuru avuga ko kazungu nubwo atamwigishaga ariko yahise amumenya kuko yari umunyeshuri utitwara neza agakunda no gukubita abandi, agasuzugura n’abarimu.

Mu makuru yabwiye IGIHE yagize Ati “Kuko hari amahuriro yabaga ku ishuri, nari naramushyize mu ihuriro ry’abana bakinaga ikinamico nkajya ngerageza kumushyira ku murongo akemera, agakunda gukina umupira ariko nabwo ukabona adasabana n’abandi.”

Mu mwaka 2004 nibwo uyu mwarimu yigishije Kazungu mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, ndetse akavuga ko yamugezeho iyi myitwarire ye yararushijeho kuba mibi.

Ati “Mu 2004 nibwo yangezeho neza, namukosora akanga ko mukosora. Ariko mvugishije ukuri wabonaga ko ari umwana ufite Ibibazo, mu mwanya muto akishima mu wundi mwanya akamera nk’intare. Yaba yarakaye nta muntu wamugeraga imbere.”

Kazungu n’ubusanzwe yize ari mukuru kuko ntamunyeshuri banganaga, yavugaga ko ntababyeyi agira kuko ntanahamwe yigeze abandikisha mu kwiga kwe kuko yarerwaga n’uwari waramutoye akiri muto mu 1994 hamwe n’abandi bana baburanye n’ababyeyi babo bahunga. Ariko mu myirondore ye yasomwe mu rukiko yagaragaje ko Kazungu yavutse mu 1989, akaba mwene Uragiwenayo na Uwanyirigira.

Mu buhamya uyu mwarimu yatanze yavuze ko mu kurangiza mu wa Gatandatu kwa Kazungu baje kugirana ibibazo biturutse kumanoto make yari yagize y’imyitwarire Kazungu ahita amubwira ko agiye kuzana imbunda yo kumurasa umwarimu ahita ahunga. Abana nibo bamubwiye ko kazungu yazanye imbunda yo kumurasa mu gikapu ahita ajya kwihisha mu biro ariko abandi barimu b’abagabo baramumukiza. Gusa uwo mwarimu we avuga ko atigeze ayibona n’amaso ye. Ariko muby’ukuri we ngo yahoraga abona Kazungu ameze nk’ufite ibibazo byo mu mutwe cyane ko yari yarize ibijyanye n’imitekerereze ya muntu ibyo bigatuma amubabarira ibyo yakoraga byose.

Avuga ko bitewe n’imyitwarire Kazungu yari afite yabonaga n’ubundi amaherezo ye atazaba meza kuko bitatanaga no gutsindwa mu ishuri amasomo yose uretse icyongereza (English). Inkuru za Kazungu zikimara kujya hanze no gukwirakwira hirya no hino yahise yibuka umunyeshuri Kazungu wamunyuze imbere.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati “Babaye bakibitangaza bakinamufotora mpita ntaraka, ndavuga nti Kazungu ni uko yagombaga kuzarangira kuko wabonaga n’ubundi afite imyitwarire idasanzwe. Njye nabyitaga ko afite abadayimoni kuko iyo yarakaraga yahindukaga igisimba. Ubundi yari umwana mwiza ariko yarakara agahinduka nk’inyama itukura, agashinyika amenyo, amaso akayagaragura kugeza igihe yongeye kuba muzima.”

Ni kenshi ubuyobozi bw’ishuri kazungu yigagaho bwagiye butumiza ababyeyi bamureraga ngo bige ku kibazo k’imyitwarire ye ariko ntihagire icyo bitanga, gusa bikagaragara ko Kazungu afite ibikomere byo mu buto.

Kazungu Denis akurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo; Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu. Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa. Ibi byaha byose Kazungu aregwa na we ntabihakana kuko ku wa 21 Nzeri ubwo yari imbere y’ubutabere yabyemereye urukiko.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts