Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Alyn Sano yongeye kugaragarizwa n’abanyamugi urukundo rudasanzwe

Umuhanzikazi Alyn Sano umaze iminsi atigisa imbugankoranyamaga hirya no hino kubera amafoto yashyize hanze arangaza benshi ndetse akurura abatari bake.
Uyu muhanzi yongeyeho gushimisha Abanyarwanda mu gitaramo yaririmbyemo maze akagaragarizwa urukundo rukomeye.

Nk’uko uyu muhanzi yabikoze mu minsi yashize yongeye kubikora mu gitaramo cya Blankets and Bine cyabereye Canal Olympia ku musozi wa Rebero.

Uyu mukobwa ni umwe mu bahanzi bakoze ibitangaza muri icyo gitaramo kuko ubwo yageraga ku rubyiniro yahawe ikaze ndetse yishimirwa nabitabitabiriye igitaramo abaha ibyishimo bataha banyuzwe.

Ndetse imbyino zari nyinshi ubwo uyu muhanzikazi yageraga ku rubyiniro, abakundana batangiye kubyina akazuke cyangwa se izo bita ingwatira abagabo bava mu byabo, abakobwa bibizungerezi nibibero barizihirwa karahava.

Iki gitaramo kandi cyarimo abandi bahanzi nka Kivumbi, Mike Kayihura n’abandi batandukanye.

Alyn Sano aherutse gusohora album yakunzwe nabatari bake yise Rumuri

Related posts