Al Hilal SC yo muri Sudani ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yafatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yavuze ko ubuyobozi bwiza ari ishingiro ry’ubumwe n’ubwiyunge.
Uyu munsi tariki ya 7 Mata 2026, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’Isi yose muri rusange binjiye mu cyumweru cy’icyunamo, iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho mu minsi 100 gusa yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni.
Al Hilal SC, ibinyuranyije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yashtizeho itangazo aho yavuze ko Chairman n’abandi bayobozi bagize Inama y’Ubutegetsi ya Al HIlal SC, bifatanyije na Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda igihe bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize iti “Twihanganishije imiryango yabuze ababo. U Rwanda rwigaragaje nk’intangarugero mu kubabarira, kwiyunga, no kwanga amacakubiri, ivangura rishingiye ku ruhu n’irishingiye ku idini, rwemera kongera kubaho.”
“Mu gihe twibuka aya mateka mabi, tunejejwe no kuba u Rwanda ari iguhugu cy’imibereho myiza mu mpande zose. Nshuti zacu z’u Rwanda, mukomze iyo ntambwe iva ku buyobozi bwiza mukomeze urugendo rwo kongera kubaho.”
Kubera ibibazo by’umutekano muke watewe n’intambara iri muri Sudani hagati y’ingabo za leta ya Sudani n’umutwe wa Rapid Support Forces- RSF, ni byo byatumye Al Hilal SC na Al Merrikh ubu zirimo gukina Shampiyona yo mu Rwanda.
