Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Akanyarira jisho mu ikipe yi igihugu Amavubi itike nke iturufu kumusaruro nkene

Ikipe y’igihugu amavubi yongeye kuriza benshi nyuma yuko ikibazo gitera umusaruro nkene iyi kipe ihorana cyaba cyarahindutse iturufu ngo cyaba ari ukubera amatike yaba ataboneka mugutegurwa kw’iyi kipe .

Mubusanzwe benshi mubasanzwe bamenyereye ibijyanye n’imitegurire y’ikipe y’igihugu bemeza ko  umutoza utoza ikipe y’igihugu aba agomba guhabwa itike akajya gusura abakinnyi aba asanzwe akoresha akajya kubasura aho bakinira kugirango abashe kubona uko uyumukinnyi yitwara bityo bikaba byanamufahsa kuba yamutegurira imikino itandukanye ndetse akamenya nuko yamwifashisa mugihe bibaye ngombwa.

Ibyo nubwo bimeze gutyo, mu Rwanda bivugwa ko byaba bigoye kuba wabona uko ujya gusura cg se ngo ukurikirane abakinnyi baba bari ahantu hatandukanye ndetse ngo bitewe no kubura uburyo bwo kuba ababishinzwe bakurikirana aba bakinnyi ngo ikaba ariyompamvu nyamukuru usanga abakinnyi bahamagarwa mu ikipe yi igihugu baba biganjemo abakina imbere mugihugu ngo kuko aribo umutoza aba yaboneye umwanya wo kwitegereza imikinire yabo kurusha abandi .

Nubwo ibi byose byatangwajwe , benshi bemeza ko iyi atari impamvu ikwiriye kuba yabangamira cyangwa se ngo ihagarike ikipe yi igihugu mukuba yabona umusaruro ndetse benshi bakaba bemeza ko iki kibazo gikwiriye gutekerezwaho ndetse kikaba cyahabwa umurongo kugirango abanyarwanda barusheho kuryoherwa n’ibyishimo bitangwa niyi kipe ikundwa nabanyarwanda bose

Related posts