Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Akanyamuneza ni kose kubasaga 600 basoje amasomo yabo muri kaminuza y’ Abaporotesitanti PIASS.

 

Kuri uyu wa mbere tariki 7 Kanama 2023 mu karere ka Huye nibwo habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo yabo mu ishuri rikuru ry’abaporotesta (protestant) PIASS(Protestant institute of Art and Social sciences).

 

Ni umuhango wari witabiriwe n’abantu bo mu ngeri zitandukanye barimo abanyeshuri basanzwe bahiga, abasoje amasomo yabo, ababyeyi b’abana basoje, abayobozi mu nzego zitandukanye, abayobozi b’amatorero ndetse n’abandi Abasaga magana atandatu na makumyabiri n’umwe (621) nibo basoje amasomo yabo mu byiciro bitandukanye birimo iyobokama, uburezi ndetse n’iterambere.

 

Umwe mubasoje amasomo twaganiriye nawe witwa NIMUGIRE Primitive usoje mu ishami ry’uburezi yadutangarije ko yishimiye kuba asoje amasomo ati cyane ko kwiga aba ari ibintu bigoye ndetse umuntu agenda ahuriramo n’imbogamizi nyinshi ariko kandi akomeza anasaba ababishinzwe kubakorera ubuvugizi kuburyo hagabanywa igihe cy’uburambe kukazi gisabwa kuko gikunze kugora benshi mu gihe bageze ku isoko ry’umurimo cyane cyane mu burezi bakaba bakunze guhura niyo mbogamizi mugihe bifuza kuba abayobozi b’ibigo by’amashuri cyangwa se kuba abashinzwe imyitwarire kubigo by’amashuri bitandukanye akaba ndetse ari ikintu ahuriyeho n’abandi bagenzi be benshi basoje amasomo yabo.

 

Undi twaganiriye nawe kandi witwa ISHIMWE Sarah usoje amasomo ye mu ishami ry’uburezi imibare n’ubugenge yadutangarije ko hakiri ibibazo ku kintu cy’uburambe kukazi gisabwa uwifuza akazi cyane cyane kumyanya yo kuba umuyobozi w’ikigo ndetse asaba abashinzwe ko mu gutanga akazi ko bakabaye bagendera kubyo umuntu yize ati cyane ko amasomo amwe aba akomeye cyane kurusha ayandi kuburyo nk’imibare bajya bafatira kuri 60/100 mugihe ubusanzwe mukazi kose bafatira kuri 70/100.

 

Mu kiganiro kandi twagiranye n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri iyi kaminuza Dr Rev. Viateur HABARUREMA yasabye abasoje amasomo yabo gukoresha ubumenyi bakuye ku ishuri neza ndetse bakirinda n’ubunebwe aho bagiye kujya mu mirimo itandukanye akomeza anasaba kandi abafatanyabikorwa kujya bakomeza gutanga amahugurwa menshi ashoboka.

Uyu muyobozi kandi yasabye abanyeshuri bakomeje kwiga gushyiramo umwete no kwiga cyane dore ko muri uyu muhango hanahembwe abanyeshuri bahize abandi, ndetse anasaba abatanga akazi kujya bakirana yombi abanyeshuri basoje muri iyi kaminuza cyane ko baba bahakuye ubumenyi bufite ireme.

 

Abajijwe kubyo gutanga impamyabumenyi ya A1 yadutangarije ko mu gihe gito kiri imbere izatangira gutangwa kuko bari kubikoraho ndetse anashimira Minisiteri y’uburezi ndetse n’ikigo k’igihugu gishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) kumusanzu wayo ibaha.
Uyu muyobozi kandi yatangaje ko mugihe gito kiri imbere iyi kaminuza izatangiza porogaramu nshya yerecyeranye no kubungabunga ibidukikije, amazi, ndetse n’ubwubatsi.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Chief executive advisor muri minisiteri y’uburezi GATABAZI Gaspard akaba yashimye umusanzu w’iyi kaminuza ndetse anasaba abasoje amasomo yabo kurangwa n’indangagaciro ndetse no kwitwara neza aho bagiye kujya mu mirimo itandukanye ndetse anasaba ababifite munshingano kwihutisha uburyo bwo gushyira mu myanya abarimu kuburyo bwihuse hatabayeho gutegereza igihe kirekire kubasabye akazi kandi babifitiye impamyabumenyi.

Uyu muyobozi kandi abajijwe kubijyanye n’uburambe busabwa abifuza akazi ko kuba abayobozi b’ibigo by’amashuri yatangaje ko ntacyo yabihinduraho ahubwo abasaba kuzuza ibisabwa gusa abizeza ko mugihe byakomeza kuba ikibazo Leta y’Urwanda yazabirebaho ikaba yanabihindura mu gihe kizaza.

Akaba ari ishuri kandi rifite irindi shami mu karere ka Karongi mu ntara y’iburasirazuba mu masomo arimo iyobokamana, uburezi, n’iterambere.

Related posts