Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Aho inzovu zirwaniye, umubare munini w’abaturage bahitanwe n’imirwano ya M23 na FARDC kuri uyu wa kabiri

Hari umugani w’ikinyarwanda ugira uti aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira. Uyu urahura n’ibyo abaturage bo mu duce turi kuberamo imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC ndetse n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 bari kubona. Umubare w’abaturage bahitanwe n’ imirwano yo kuri uyu wa kabiri biravugwa ko bamaze kugera mu icumi.

Ingaruka ziterwa n’iyi ntambara iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni nyinshi, benshi bahungiye mu gihugu cy’abaturanhi cya Uganda, abandi bicwa n’iyi mirwano. Kugeza ubu imirimo ya buri munsi ikaba isa n’iyahagaze mu duce tubarizwamo iyi mirwano.

Uyu munsi kuwa kabiri tariki 21 Kamena 2022, imirwano ikomeye yumvikanye mu duce twinshi tugize teritwari ya Rutshuru, turimo Tchanzu na Rumangabo. Ni imirwano ikomeje hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC ndetse n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye kubyutsa umutwe mu minsi micye ishize.

Related posts