Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

AHISHAKIYE Elysé Karius uri mubahatanira ibihembo biruta ibindi mugisata cya Gospel mu Rwanda biciye mu irushanwa rya RSW TALENT HUNT ni muntu ki?

Mugihe mu Rwanda hamaze iminsi habera irushanwa rya RSW Talent Hunt kunshuro yaryo yambere , rikaba riri kugana kumusozo aho riteganijwe gusoza kuwa 21/7/2023 , Kglnews yifuje kumenya byimbitse abanyamahirwe babashije kugera kucyiciro cya Final aho twagiye tuganira naburi umwe akatubwira ubuzima bwe ndetse nabimwe mubibazo twibaza akabasha kubidusubiza.

Kglnews twafashe umwanya twerekeza Mukarere ka Gasabo kugirango tuganire n’umusore ufite impano itangaje mukuririmba uri mubifuza kwegukana igihembo cya million 10 . Twashatse kumenya byinshi bimwerekeyeho doreko benshi mubakunzi ba musika nyarwanda cyane cyane abo mugisata cya gospel bafite amatsiko menshi bibaza ninde uzabasha kwegukana igihembo kiruta ikindi muri Gospel Nyarwanda cyane ko ntarindi rushanwa ryigeze kubaho mu Rwanda rihemba akayabo ka Millioni 10.
Twaganiriye na Ahishakiye elysé karius yavukiye mu mujyi wa KIGALI mu Karere ka GASABO umurenge wa KIMIRONKO. Akaba yarize amashuri abanza REMERA
CATHOLIQUE 2,Amashuri yisumbuye yayakomereje muri COLLEGE AMI DES ENFANTS.

Nyuma Ahishakiye elysé karius yaje kwiga ibijyanye ni MIDELI icyo twakita fashion design and visual arts mu ishuri rikomeye kurwego Mpuzamahanga rya SAVANNAH COLLEGE OF ART&DESIGN (SCAD) ,(online classes) riherereye muri Leta zunzubumwe z’Amerika ( USA) muri Leta ya Georgia.
Kurubu mubuzima bwari munsi Ahishakiye elysé karius atunzwe no guhanga imideli. Doreko abifitemo ubuhanga buhanitse nkumwe wagize amahirwe yo kubyiga. Akaba ahamya neza yuko byamuhinduriye ubuzima kuko anifuza kwagura ibikorwa akaba yanashinga ishuri ribasha kuba nawe yakigisha abifuza guhanga imideli .

Mubuzima bw’umwuka Ahishakiye elysé karius ni umukristo W’itorero AMOUR DE JESUS CHRIST, ariho Akorera umurimo w’Imana wo kuririmba, mwitsinda rizwi cyane ariryo HEMAN PRAISE TEAM.

Ahishakiye Elysé yabatijwe mu mazi menshi kw’itariki 19/12/2015. Nyuma yaho gato yaje kujya muri korale Amahoro ibarizwa mw’itorero rya Adepr I remera,Nyuma yaje gukomereza umuhamagaro we mwitorero Amour de Jesus Christ ahagana mu mwaka wa 2020 , aho yahasanze abaramyi beza bakomeye harimo na Renè Patrick uzwi mundirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mugihugu cy’u Rwanda wamufashije cyane mukwaguka mu bijyanye na ministering cyangwa icyo twakita guhuza Imana nabantu biciye mukuririmba .Muri rusange binyuze mwitsinda ryabaririmbyi riyobowe na Renè Patrick ariryo TEHILLAH WM byamufashije kwerekana impano ye ndetse no kwigirira ikizere Kuko mubuzima busanzwe yumva kuririmbva ari umuhamagaro Imana imuhamagarira gukora mukugeza ubutumwa kuri benshi . Ahishakiye elysé karius Kugeza ubu n’umusore wubaha Imana kandi wigirira icyizere.

Kglnews twifuje kumubaza uko abona irushanwa yinjiyemo rimeze nicyo yiteze muriryo rushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE tugira ibibazo tumubaza nawe aradukundira abidusubiza atariye iminwa .

Kglnews: Mugihe umaze mu irushanwa niki wungukiyemo wasangiza abakunzi bawe bakunda ibyo ukora ?
Ahishakiye elysé karius: ikintu nungukiyemo cyane ni ukumenya uko wakora ministering ukoresheje impano yo kuririmba.

Kglnews: Nigute ubona ejo hawe bishingiye ku impano yawe nyuma y’irushanwa rya RSW TALENT HUNT?
Ahishakiye elysé karius Ejo hanjye ndahabona nkahantu heza koko nkwiriye kuba kuko nyuma yo gusoza irushanwa nitangiriro ryanjye ryo guharanira iterambere ryo muri kristo Yesu namamaza ubwami bwe.

Kglnews: Ni ubuhe butumwa wagenera bagenzi bawe batageze kuri final? Ndetse nabandi bifuza kuzitabira irushanwa mubindi byiciro bizakurikiraho utibagiwe abakunzi binditimbo zihimbaza Imana muri rusange

Ahishakiye elysé karius Ubutumwa nagenera bagenzi banjye batabashije kugera kuri final Ndagirango mbabwire nti gucika intege biragatsindwa uyu munsi byakwanga ariko ejo byakunda. Abaririmbyi baririmba indirimbo zihimbaza Imana icyi nicyo gihe cyo kurabagirana.
KigaliNews: Witeguye ute final/Abantu bakwitegeho iki ugendeyo kumyiteguro yawe?

Ahishakiye elysé karius Final nyiteguye neza, muburyo bw’amasengesho na practice, abantu rero banyitegeho kwegukana iri rushanwa rya RSW talent hunt Rwanda 2023 season one
KigaliNews: Ese uramutse udatwaye igihembo uyumwaka witeguye kuba wakongera kwitabira season izakurikiraho?

 

Ahishakiye elysé karius Ndamutse ntagize amahirwe yo gutwara igihembo birashoboka cyane ko nagaruka ubutaha.
KigaliNews: Nizihe mbogamizi waba warahuye nazo kuva irushanwa ryatangira kugeza ubu ?

Ahishakiye elysé karius Imbogamizi nahuye nazo harimo ko abantu bamwe na bamwe batumvaga impamvu yirirushanwa kuri njyewe ari naho hazaga ibinca intege akenshi. Ikindi Ntabwo biba byoroshye gusobanurira inshuti impamvu wagiye mwirushanwa kandi basanzwe bakuzi mubuzima butari ubw’amarushanwa .

Kglnews: Birazwi ko abazatsindira ibihembo muri RSW TALENTHUNT RWANDA 2023 SEASON ONE bazaba naba ambassadors ba Rise and Shine World Ministry , ndetse bagahagararira u Rwanda Mu irushanwa mpuzamahanga rya RSW TALENT HUNT INTERNATIONAL 2024 riteganijwe muri 2024 , Mugihe waba utsinze witeguye ute kuzahagarara muri izo nshingano zikomeye gutyo?
Ahishakiye elysé karius Birumvikana cyane kuba ambassador wirushanwa ntabwo ari ikintu cyoroshye gusa Hamwe no kuba hafi y’Imana byose biroroshye ,icyambere nukuba ambassador w’Imana ibindi byose Imana iguteza intambwe ikagushyigikira.
Ahishakiye elysé karius yasabye abantu gukomeza kumushyigikira mubyo akora kuko akeneye abamuba hafi kugirango akomeze atere intambwe nziza mugukorera Imana . Areteganya kuba yashyira hanze ibihangano bye nkuko yabidutangarije kuko yumva igihe ari iki cyo kugirango agaragaze icyo ashoboye kuruhando mpuzamahanga.

Tubibutse ko irushanwa rya RSW TALENT HUNT ritegurwa na Rise and Shine World Ministry umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa ndetse nibindi bikorwa byubugiraneza ufite ikicaro gikuru mugihugu cya Australia ukaba uyobowe n’umugabo witwa Bishop Justin Alain ufite inyota yo gufasha abanyempano kugaragaza Imapno zabo ndetse no kuzamura ibendera ry’Imana ku isi hose kubemera nabatemera Yesu , ifatanya na kompanyi mpuzamahanga yinzobere mugutegura ibirori ndetse nibikorwa byimyidagaduro ariyo JAM GLOBAL EVENTS

 

Bishop Justin Alain Akaba ari umugabo ufite abana 4 abakobwa batatu n’umuhungu umwe akaba yarashakanye na Mrs.Bishop Marlene Justin akaba ari nabo bayoboye irushanwa rya RSW TALENT HUNT

Igikorwa cyo gusoza irushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE giteganijwe kubera kuri Salle Polyvelente UWOBA Kimironko ahasanzwe hakorera urusengero rwa Zeraphat Holy Church nkuko tubitangarizwa nabategura iryo rushanwa .

Related posts