Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Ahaye umwaka mushya abamukunda! Afatanyije n’umuramyi w’umuhanga Gaby Kamanzi basohoye indirimbo yakataraboneka.

Umuramyi ukomeye uwimana Jean De Dieu uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Jado Kelly, umunyarwanda ariko usanzwe aba mu Bufaransa. Kuri ubu haravugwa ubufatanye n’umuramyikazi ukomeye cyane nawe wo murwanda Gaby Kamanzi bagasohora indirimbo nziza cyane yo kuramya bise “YAHWEH”.

Uyu musore Jado Kelly nk’uko twabivuze haruguru asanzwe aba mu Bufaransa akaba ariho akorera ibikorwa bye bya buri munsi. Mumpera z’umwaka wa 2021 nibwo twatangiye kumva iri zina Jado Kelly mubitangazamakuru, icyo gihe havugwaga indirimbo ye yambere yari akoze yitwa “Tuza”. Gusa nk’uko yabitangaje icyo gihe yavuze ko ataribwo yari yinjiye mumuziki dore ko ngo yabitangiye mu mwaka wa 2007 aho yasengeraga mu itorero Zion Temple Rubavu.

Kuri ubu nanone yongeye kugaragara mu itangazamakuru mu ndirimbo ye nshya yakoranye n’umuramyi ukomeye cyane Gaby Kamanzi, n’ indirimbo bise “yahweh”. Mukiganiro yagiranye na KGLNews akaba yaravuze byinshi kuri iyi ndirimbo ye nshya yaba icyamuteye kuyandika ndetse nibindi bigiye bitandukanye kuri iyindirimbo.

Abajijwe kucyamuteye kwandika iyindirimbo yadusobanuriye mu magambo make agira ati “Iyindirimbo nayanditse ndimukanya kokuramya nsabana na mwuka wera ryoherwa na présence y’Imana ndirimba ntekereza kuguhambara kw’Imana ntekereza ibikobwa bikomeye yakoze ,Ukuza mwisi kwa Yesu christ ugupfa no kuzuka kwe ibyobyose bituma numva uhoraho ahambaye akwiye guhimbazwa ibihe nibihe ,rero nibwo natangiye kwandika mpereye kuri iri zina ry’Imana “Yahweh” Kuko ikura mumukungungu igashyira hejuru, ihembura imitima yabihebye ikabaha ihumure ,yomora ibikomere by’imitima yihebye agatanga n’amahoro.”

Iyi ndirimbo kandi nk’uko twabigarutseho haruguru, akaba yarayikoranye na Gaby Kamanzi basanzwe banafashanya mubikorwa bigiye bitandukanye. Aho Jado Kelly yemeza ko Gaby Kamanzi ari umuramyi w’umuhanga ana mushimira cyane.

Yagize ati “Ndashimira cyane Gaby Kamanzi cyane Bimvuye kumutima Kuko n’umuramyi w’icyitegererezo ukorera Imana aciye bugufi cyane kandi atinya Imana.”

Iyindirimbo rero ikaba yarakorewe mu Bufaransa nkuko ariho asanzwe akorera. Ikaba yaratunganyirijwe munzu yitwa “Gatesound production” itunganywa na Producer Billgate mulumba akaba ari nawe muyobozi wiyinzu. Kubijyanye n’amashusho yiyindirimbo, akaba yaratunganyijwe na UA studio ihagarariwe nuwitwa JP. kuri ubu ikaba iri kuri youtube channel ya Jado kelly.

Tumusabye kugira ubutumwa agenera abakunzi be Jado Kelly yagize ati “Ndashimira abantu bose bakomeje kunshyigikira kuva nsohoye indirimbo yambere nakoze yitwa ‘Tuza’ kugeza ubu
Ntangazwa cyane n’urukundo mukomeje kunyereka uwiteka akomeze abasetse abatangarishe ibyiza.”

Jado Kelly na Gaby Kamanzi

Reba hano indirimbo nshya ya Jado Kelly afatanyije na Gaby Kamanzi bise”Yahweh”

Yanditswe na Emile KWIZERA

Related posts