Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Agatsiko k’amabandi y’i Kigali kakoze agashya gashyiraho isoko rikomeye ricuruza ibyibano

Biteye urujijo rukomeye kunkomoko y’amaterephone acururizwa i Nyabugogo inyuma yahazwi nko umashyirahamwe ho mumurenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge mumujyi wa Kigali. akagace kamaze guhindurwa isoko rito, aho ukagezemo mumasaha yamugitondo, ahasanga insore sore nyinshi zimeze nkizidafite icyo zikora, ariko nyamara byagera kumasaha yo kugicamunsi ahahantu ugasanga hamaze guhinduka isoko ry’amaterephone.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali News yahageraga yaganiriye na bamwe mubo yasanze hafi y’akagasoko kashyizweho n’iritsinda ry’amabandi maze batangaza ko bahamagarira inzego z’umutekano ndetse n’aba baishinzwe kuba bakurikirana bakamenya iby’iri soko rikora ridatanga imisoro kandi rigacuruza amatelephone adafite inkomoko izwi.

Uwitwa Murangwa Kalisa Erneste yagize ati” akagace kirirwamo urubyiruko rw’imburamikoro, kandi byagera kumugoroba ugasanga uru rubyiruko ruri gucuruza amaterephone. ntagushidikanya uru rubyiruko nirwo rugira uruhare mubujura bukorerwa muri Gale Mpuzamahanga ya Nyabugogo maze ibyo bibye cyane cyane ama telephone bagahita baza kuyagurishiriza hano.”

Usibye uyu utanga ubu butumwa, hari nuwitwa uwimana Godence wemezako muminsi ishize baherutse kumwiba telephone ye ari ahitwa kwa mutangana nubundi muri nyabugogo maze yaza kumugoroba gushaka agaterephone yaba ari gukoresha mugihe atari yagura iyo gusimbuza iyo bari bamwibye agahita akubitana numuntu uri kugurisha telephone ye bari bamaze amasaha make bamwibye.

Kugeza ubu ntakintu nakimwe urwego urwarirwo rwose rwari rwatangaza kuri iki kibazo, ariko kubusabe bw’abataurage, bikaba bivugwa ko abashinzwe umutekano muri uyumurenge wa Kimisagara bagiye kwitabaza Police kugirango uru rubyiruko rwishoye mubujura muburyo bweruye rukanashyiraho isoko rwatangira gutabwa muri yombi maze abantu bakagira amahoro asesuye nkuko byifuzwa na benshi.

Related posts