Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuruamakuru mashyaImikino

#AFCON2023: Hamenyekanye abasifuzi bazayobora umukino wa mbere w’Amavubi na Mozambique.

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru Ku mugabane w’Afurika (CAF),ryamaze gutangaza ko abanya-Ethiopia aribo bazayobora umukino uzahuza u Rwanda na Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha.

Kuri ubu aba basifuzi bakaba basanzwe ari abasifuzi mpuzamahanga kuko basanzwe basifura imikino y’igikombe cy’afurika inshuro irenze imwe.

Nk’uko bigaragara mu basifuzi CAF yapanze mu bazakoreshwa Ku mikino ya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ni uko Bamlak Tessema yahawe kuzayobora umukino uzahuza u Rwanda na Mozambique tariki ya 3 Kamena 2022.

Uyu mugabo kandi azaba ari kumwe na bandi banya-Ethiopia barimo Temesgin Samuel,Fasika Biru na Fasikana Tewodros uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika izatangira tariki ya 30 Gicurasi 2022 ariko kuruhande rw’u Rwanda ruzatangira tariki ya 3 Kamena 2022 bakirwa na Mozambique Ku isaha ya saa 18h00.

Nkuko bisobanurwa kuri ubu uyu mukino uzahuza u Rwanda na Mozambique biteganijwe ko uzabera mu gihugu cy’afurika Yepfo aho kuba muri Mozambique.

Related posts