AFC/M23 yisubije Gurupema ya Luhago nyuma yo kwirukana FARDC na Wazalendo

 

Imirwano ikomeye yongeye kwaduka hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, isiga AFC/M23 yigaruriye Gurupema ya Luhago, iri muri Kivu y’Amajyepfo.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga Tazama Info rwo muri Congo, iyi mirwano yabaye ku wa Gatandatu ku manywa, ubwo AFC/M23 yagabaga ibitero bikaze ku birindiro by’ingabo za Congo n’abarwanyi ba Wazalendo bari muri Sheferi ya Nindja, mu Teritwari ya Kabare.

Byavuzwe ko AFC/M23 yigaruriye uduce yari yaratakaje mbere, turimo Bwegerera, Irega na Katsoba, bituma yongera kugenzura Gurupema yose ya Luhago. Abarwanyi ba Wazalendo ngo bahise bahungira mu gace ka Mashango nyuma yo gutsindwa.

Iyi mirwano yabaye mu gihe mu Ntara ya Kivu ya Ruguru naho hakomeje intambara hagati ya AFC/M23 na Wazalendo, cyane cyane mu gace ka Buabo, muri Sheferi ya Osso Banyungu, Teritwari ya Masisi.

Amakuru aturuka ku rubuga actualite.cd avuga ko ku wa Kane AFC/M23 yari yigaruriye agace ka Ndete, maze bukeye bwaho igaba ibitero bikomeye mu Buabo mu rwego rwo guha umutekano kariya gace. Nubwo yari yigaruriye Ndete, ngo abarwanyi ba Wazalendo bashoboye gukomeza kugumana agace ka Buabo.