Muri teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryongeye kwigarurira uduce turimo Kalonge na Lubango, nyuma y’imirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Mata 2026.
Amakuru aturuka mu baturage ndetse n’andi masoko yizewe agaragaza ko utu duce duherereye nko ku bilometero 30 uvuye mu mujyi wa Lubero. Ibi bibaye nyuma y’igihe gito AFC/M23 ivuye muri utu duce mu cyumweru gishize, ibintu byari byatumye twinjiramo indi mitwe yitwaje intwaro.
Nyuma yo kuhava kwa AFC/M23, Kalonge na Lubango byahise bifatwa n’imitwe irimo Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC),gusa kuri uyu wa Kane, ibintu byahinduye isura ubwo AFC/M23 yagarukaga igahura n’iyi mitwe mu mirwano ikaze, amaherezo birangira isubiranye utu duce.
Iyi mihindagurikire yihuse y’imirongo y’urugamba irerekana ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ikomeje gufata indi ntera, aho imitwe itandukanye ihatanira kugenzura uduce dufite akamaro kanini mu bukungu.
Amateka ya Lubero agaragaza ko ari imwe mu teritwari zimaze igihe kirekire zibasiwe n’intambara, aho umutwe wa M23 ukunze guhangana n’ingabo za Leta n’indi mitwe yitwaje intwaro, ibi byagize ingaruka zikomeye ku baturage, zirimo kwimurwa ku gahato, inzara ndetse no kubura serivisi z’ibanze.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bagaragaza ko kuba utu duce twongeye gusubira mu maboko ya AFC/M23 bishobora kongera umwuka mubi hagati ya Leta ya RDC n’imitwe iyirwanya. Gusa hari bamwe mu baturage babifata nk’icyizere, bitewe n’uko uyu mutwe bawufata nk’ushobora kubaha umutekano.
Mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje, ubuzima bw’abaturage bo mu nkengero za Kalonge, Lubango n’utundi duce twa Lubero bukomeje kujya mu kaga,abenshi bakomeje guhunga ingo zabo, bashaka ubuhungiro mu bice bifite umutekano muke cyangwa mu nkambi z’abimuwe.
Iyi ntambara ikomeje kugaragaza ko ihuriro ry’inyungu zitandukanye zirimo iza politiki, ubukungu n’umutekano w’akarere rikiri inzitizi ikomeye ku mahoro arambye, akomeje kuba inzozi ku baturage bo mu burasirazuba bwa RDC.
