Mu gihe umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wamaze gukura ingabo zawo muri teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), sosiyete sivile yo muri ako gace yo ivuga ko ukuri guhari ariko ikiri muri ibyo bice bitandukanye n’ibyo batangaza.
Amakuru atangwa n’abahagarariye sosiyete sivile agaragaza ko abasirikare ba AFC/M23 bagikomeje kugaragara mu duce dutandukanye twa Lubero, harimo Katondi, Kitsombiro ndetse no ku muhanda munini wa RN2, ufite uruhare runini mu bucuruzi n’ingendo z’abaturage.
Perezida wa sosiyete sivile muri Lubero, Muhindo Tafuteni, yemeje ko nta kimenyetso gifatika cyerekana ko uyu mutwe waba waravuye muri utu duce, ahubwo ko hari aho ugikomeje kugaragaza imbaraga n’igenzura ku mihanda imwe n’imwe y’ingenzi.
Yagize ati: “Nta gihamya gifatika kigaragaza ko M23 yavuye muri utu duce, kuko baracyahagaragara, ndetse bamwe bakomeje kugenzura inzira z’ingenzi zo muri ibi bice.”
Yakomeje asaba Leta ya RDC gufata ingamba zihutirwa zo kugarura ububasha bwayo muri utu duce, mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage no gukumira ibibazo bishobora kongera kuvuka.
Ibi bivugwa na sosiyete sivile binyuranye n’itangazo rya AFC/M23 riherutse gusohoka rivuga ko iri gukura ingabo zayo muri Lubero, mu rwego rwo gushyigikira inzira y’ibiganiro by’amahoro.
Uyu mutwe wa M23 umaze igihe ugaragara mu burasirazuba bwa RDC, aho uhanganye n’ingabo za Leta (FARDC) n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo. Mu bihe bya vuba, wongeye kwigarurira uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru, harimo n’imihanda ifatiye runini ubucuruzi.
Mu gushaka amahoro arambye, hakomeje ibiganiro byahuje impande zitandukanye, by’umwihariko ibiganiro bya Nairobi na Luanda, byagiye bishimangira ko imitwe yitwaje intwaro igomba gusubizwa mu buzima busanzwe.
Nubwo AFC/M23 yatangaje ko yavuye muri Lubero, amakuru aturuka ku baturage n’abakurikirana ibibera muri aka karere agaragaza ko hakiri ikinyuranyo kinini hagati y’ibivugwa n’ibiri kubera ku butaka, bigatuma impungenge ku mutekano zikomeza kwiyongera.
