Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi koko! Umwe mubakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bikanamuhira yatangaje amagambo akomeye kwihagarikwa ryiri rushanwa

Miss Muyango Claudine yanenze cyane irushanwa rya Miss Rwanda atangaza amagambo akomeye.

Miss Muyango ubwo yitabiraga iri rushanwa mu mwaka wa 2019 yatwaye umwanya w’umukobwa ugaragara neza mu mafoto (miss Photogenic) akaba ari naho abantu bamumenyeye.

Nyuma y’igihe kirenga umwaka iri rushanwa nta muntu urongera kuryumva mu Rwanda kuko ryahagaritswe, nyiri ukuritegura Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid akurikiranwe n’inkiko ku byaha bifitanye isano no gusambanya abakobwa bajyaga muri miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Umwe muri abo bakobwa barigiyemo ni miss Muyango, wavuze ko iri rushanwa ntacyo ryari rimaze.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko nta kamaro k’irushanwa rya miss Rwanda, abajijwe niba nta kintu abantu bakomeje guhomba ku kuba ryarahagaze agira ati “Ntacyo! Njye nta kamaro karyo mbona.”

Icyakora ntabwo wakwirengagiza ko uyu mukobwa yamenyekanye kubwo guca muri iri rushanwa.
Umunyarwanda ati “Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi” cyangwa se Uhaze akandagira mu buki mu gihe ushonje we arya n’ibisharira

Kuri ubu miss Muyango afite umugabo witwa Kimenyi Yves akaba ari umukinnyi w’ikipe ya As Kigali, bakaba bafitanye umwana umwe.

 

Related posts