Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abayobozi babiri bakomeye baguwe gitumo barimo bakira ruswa bahita bajya mu maboko atari ayabo

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Ngoma , Mutembe Tom, hamwe na Mutabazi Célestin ushinzwe Ishami ry’ ibikorwa remezo n’ ubutaka( One Stop Center) batawe muri n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho kwakira ruswa ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 Frw) kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka.

Uru rwego rwatangaje ko abo bayobozi bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Remera n’iya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.RIB yaboneyeho gusaba abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.

 

Related posts