Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abaturage bo muri Rutshuru bakomeje guhunga imirwano ikomeye ihanganishije M23 na FARDC , inkuru irambuye

Mu gihe imirwano ikomeje ihaganishije M23 na FARDC , abaturage ba Teritwari ya Rutshuru bakomeje guhungira muri Teritwari ya Nyiragongo bahana imbibi, Radio Okapi ivuga ko aba baturage batangiye guhunga mu cyumweru gishize , aho M23 yatangije ibitero simusiga byo kwigarurira umujyi wa Rutshuru unabarizwamo ibiro by’ iyi teritwari.

Umwe muri aba baturage wahunze yabwiye Radiyo Okapi ko bacumbikiwe mu nsengero n’ amashuri muri Teritwari ya Nyirangongo , cyane cyane muri Gurupoma za Kiheru na Munigi , hafi y’ umujyi wa Goma.

Uyu muturage avuga ko uko umunsi ugenda , bakomeza kwiyongera ku bwinshi , mu gihe Leta yo Ntacyo irimo gukora ngo bitabweho.

Thierry Gasisiro, Umunyamabanga wa Sosiyete sivili muri Teritwari ya Nyiragongo na we yemeza ko izi mpunzi zibayeho mu buzima bubi cyane , ndetse bamwe bashobora gutangira kwicwa n’ inzara mu gihe Leta ntacyo yaba ikoze hakiri kare. Ati“ Ntabyo kurya bafite , nta mazi meza n’ imiti. Baragaragara nk’ abatereranwe , ibintu bibi cyane ku bagore batwite , abana n’ abageze mu za bukuru utibagiwe ababana n’ ubumuga”.

Umunyamabanga wa Sosiyete sivili muri Teritwari ya Nyiragongo akomeza atabaza Leta imiryango itegemiye kuri Leta n’ undi wese ufite umutima wo gufasha kugoboka izi mpunzi zirimo guhunga intambara ziri mu gihugu cyabo.

Kugeza ubu imirwano ikomeye ihuje umutwe wa M23 na FARDC iri kubera mu bice bya Ntamugenga na Rumangabo. Ikaba yongeye kubura nyuma y’ iminsi ine bisa nabo impande zombi ziri mu karuhuko.

Related posts