Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abaturage batunguwe no gusanga umugabo n’ umugore b’ i Gasabo barapfiriye mu nzu, harimo haracyekwa umwe muri bo

 

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ukwakira 2023, nibwo habonetse imirambo y’ abantu babiri bivugwa ko ari umugabo n’ umugore bari batuye mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo basanzwe mu nzu bamaze igihe barapfuye.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, ntiyaboneka.

 

Mukantwali Sandrine,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagara ka Gasharu, we yavuze ko uyu muryango wari ubanye neza.Ati “ Twabimenye ko bapfuye gusa bari babanye neza nta makimbirane bari bafitanye.”Bivugwa ko imibiri y’aba bantu inzego zibishinzwe zahise ziyijyana ngo ikorerwe isuzuma hamenyekane icyabishe.

 

 

 

Related posts