Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abaturage barimo kubyina ibyishimo byabarenze kubera umusaruro bagiye kuyora nyuma y’ uko bagiye kujya bagendera mu kirere

 

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba nyuma yo kumurikirwa ikiraro cyambukirwaho n’abanyamaguru cyo mu kirere cyubatswe mu buryo bugezweho,batangaje ko bagiye kukibyaza umusaruro bakanoza ubuhahirane bwari bwaradindijwe n’uko muri ako gace batagiraga uburyo buborohereza kugenderana .

Inkuru yose yirebe mu mashusho

Nyuma yo kumurikirwa ikiraro cyambukirwaho n’abanyamaguru cyo mu kirere cyubatswe mu buryo bugezweho, abaturage bo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke batangaje ko bagiye kukibyaza umusaruro bakanoza ubuhahirane bwari bwaradindijwe n’uko muri ako gace batagiraga uburyo buborohereza kugenderana.

Amakuru avuga ko iki gihuza Utugari tubiri harimo aka Mucaca na Gisozi. Utu tugari twombi twubatsemo ibigo by’amashuri, ibitaro, isoko; ako gace kakaba kanyuramo umugezi ukunda kuzura cyane mu gihe cy’imvura, ku buryo kuva hamwe ujya ahandi by’umwihariko ku bana bajya kwiga, abarwayi bajya kwivuza cyangwa abajyana umusaruro ku masoko byabagoraga, hakaba n’abawunyuragamo bakahagirira ibyago byo kurohama.

Nizeyimana JMV, umuyobozi w’Akarere ka Gakenke avuga ko iki kiraro cyubatswe muri gahunda yo gukura abaturage mu bwigunge no kuborohereza ubuhahirane nk’umwe mu mihigo aka Karere kiyemeje gushyira mu bikorwa uyu mwaka.

Mu magambo ye yagize ati: “Akarere kacyubatse ku bufatanye n’ikigo cyitwa Bridges to Prosperity. Abaturage b’utwo tugari twombi kimwe n’utundi byegeranye, bagiraga inzitizi ku rujya n’uruza aho bamwe kuva mu gace kamwe bajya ahandi, ku rugendo rudasaba n’iminota 20, wasangaga bajya kuzenguruka bikaba byabatwara isaha cyangwa amasaha abiri. Rero zari imbogamizi kuri bo natwe nk’Akarere byaduhangayikishaga”.

Uyu muyobozi yongeyeho ati “Kiri mu muhigo w’ibiraro bine duteganya kubaka muri uyu mwaka aho ubu bitatu byamaze kuzura bikanamurikirwa abaturage. Ibyiza by’ibiraro nk’iki ni uko amazi y’imvura nyinshi adapfa kubyangiza uko yiboneye nk’uko bisanzwe bigenda ku bindi biraro byo ku mihanda tumenyereye. Iki rero twacyubatse muri ubu buryo mu rwego rw’ibikorwa remezo bikemura ikibazo mu buryo burambye”.

Yasabye kandi ko abaturage kugifata neza, barwanya n’isuri mu misozi igikikije, mu rwego rwo gukumira amazi y’imvura ashobora kucyangiza, yanakanguriye abaturage gushyira imbaraga mu kugenzura kenshi umutekano wacyo, barinda abana bitendeka cyangwa bicunda ku byuma bicyubakishijwe dore ko hari aho usanga barabigize ingeso, Imirimo yo kucyubaka yamaze igihe cy’amezi ane, kikaba cyaratwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zisaga 147.

 

Related posts