Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abaturage babangamiwe n’ inzoga yitwa Ruyaza ,urimo kuyinywa ari kwiyumva nka Jetiri agateza ibibazo birimo n’ urupfu

Bamwe mu baturage bavuga ko  babangamiwe n’ubusinzi bukabije  buterwa n’inzoga yitwa ‘Ruyaza’ ndetse ko ari bwo ntandaro y’urugomo n’amakimbirane biganisha ku rupfu.

Ni abaturage bo mu Murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba ,basaba ubuyobozi gushakira umuti ubusinzi bukabije bukomeje kwiyongera mu Murenge wabo,bukaba intandaro y’amakimbirane n’urugomo bigeza ku rupfu bikunze kugaragara muri uyu Murenge.

Iyakaremye illidephonse atuye mu Murenge wa Cyato ,avuga ko ubusinzi bukabije bubabangamiye abaturage muri rusange.Ati”Ubusinzi buhari cyane nibwo  butubangamiye, ababukora cyane ni urubyiruko banywa bakarenza urugero .Banywa izitwa za  ‘Ruyaza’zigura  maganatatu ,turifuza ko ubuyobozi bwabihagurukira”.

Habanabakize Jean Claude  nawe atuye mu Murenge wa Cyato, avuga ko ubusinzi bukabije agasaba ko inzego zabikurikirana.

Ati”Hano muri Cyato ubusinzi  burakabije, umuntu aranywa akageza saa sita z’ijoro . Bukorwa n’abagabo n’abagore nibwo ntandaro y’amahano yo kwicana n’ubusambanyi aho bikorerwa hano muri cyato“.

Aba baturage bakomeza bavugako inzoga zikunze  kuhagaragara ni iz’inkorano bita ‘Ruyaza’ abazisinze zibatera gukora  amahano arimo guhohotera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa  Cyato, Harindintwali Jean Paul, yabwiye yavuze ko urugomo rukomotse ku businzi rukorwa bityo ubuyobozi bufite ingamba zo kuburwanya .

Ati” Ni byo urugomo rwo  rukomotse ku businzi rugenda rugaragara n’imibanire yo mu muryango, ingamba dufite zo kuburwanya n’ugukomeza kwegera abaturage no kubabwira ko ibyo bintu ari bibi n’aho tubonye inzoga z’inkorano turazimena“.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa mu butumwa yatanze, yakanguriye abaturage kwitabira umurimo, asaba abakuru kwitwara neza bigisha abato imico myiza.

Related posts