Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Abatari bake bapfa bishwe n’ indwara y’ umutima. Dore ibimenyetso byakwereka ko ufite iyo indwara…

Abantu benshi muri iki gihe basigaye bibasirwa n’ indwara zitandukanye z’ umutima , ku buryo buri mwaka benshi bapfa bazize indwara zibasira umutima.

Gusa usanga benshi bitiranya ibimenyetso by’ indwara z’ umutima n’ izindi ndwara.

Ese hagize ikitagenda neza ku mutima wawe, ushobora kubimenya? Ntabwo uburwayi bwose bufata umutima, buza bufite ibimenyetso bigaragara. Niba utabizi neza, ni byiza kugana muganga akagupima kuko indwara z’umutima ziri guhitana benshi kandi bucece. Muri iyi nkuru tugiye kurebera kamwe ibimenyetso simusiga by’indwara zifata umutima.

Nk’uko tubikesha urubuga Webmd, ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira:

  1. Ububabare bugera no mu kuboko

Ikindi kimenyetso cy’uburwayi bw’umutima ni ububabare bugera no kuboko kw’ibumoso.ubu bubabare buhera mu gituza bukagera no mu kuboko kw’imoso.Gusa ububabare bwose bwo mu kuboko ntabwo bugaragaza uburwayi bw’umutima.

  1. Kumererwa nabi mu gituza ndetse ukanababara

Ni ikimenyetso gikunda kugaragara ku bantu bafite ibibazo by’umutima,akenshi iyo hari nk’imitsi y’umutima yifunze,ushobora kumva ububabare mu gituza,ndetse n’umutima ugatera cyane.

  1. Kugira isereri ndetse n’ikizengerera

Akenshi iyo umutima udakora neza,umuntu agira isereri kuko amaraso aba adatembera neza,ibyo rero bishobora gutuma ubwonko butabona amaraso ahagije,bigatuma umuntu agira ikizungerera ndetse n’isereri.

  1. Isesemi, ikirungurira, igogora ritagenda neza ndetse no kubabara igifu

Abantu bamwe na bamwe bakunda kugaragaza ibi bimenyetso mu gihe umutima wabo utangiye kugira ibibazo.Bashobora ndetse no kuruka.Ab’igitsina gore nibo bakunda kugaragaza ibi bimenyetso ugereranije n’abagabo.Ni byiza rero ko iyo wumvise ibi bimenyetso,wenda bidaturutse ku byo wariye,wakwihutira kugana muganga.

Ntibisanzwe! Hari isoko rigurirwamo abagabo , ibiciro bikagenwa hagendewe ku bwiza, amashuri bize, n’ imiryango bakomokamo ubundi bakagurwa akayabo k’ amafaranga.

  1. Kubira ibyuha nta mpamvu

Niba ubona watangiye kubira ibyuya buri kanya kandi nta mpamvu uzi, uba ugomba kujya kureba umuganga kuko gishobora kuba ikimenyetso cy’indwara z’umutima.

  1. Guhorana umunaniro ukabije utazi impamvu

Ubusanzwe iyo wumva unaniwe uba uzi neza icyaguteye uwo munaniro ,niba ari ugukora cyane, kuba warayamye utinze n’ibindi.Iyo rero ufite umunaniro utazi aho uturuka kandi bigahoraho, uba ugomba kumenya ko icyo ari ikimenyetso kikwereka ko ushobora kwibasirwa n’indwara z’umutima.Icyo gihe uba ugomba kwihutira kujya kwa muganga bakakurebera impamvu zibitera.

  1. Kumva umutima udatera neza

Birasanzwe ko nk’igihe ugize ubwoba,umutima ushobora gutera cyane kandi kenshi,gusa nkiyo wumva umutima ugusimbuka cyane kandi nta n’ikikubayeho kidasanzwe,ushobora kuba ufite ikibazo cy’umutima,ni byiza kugana umuganga.

  1. Kubyimba amaguru n’ibirenge

Iki nacyo gishobora kuba ikimenyetso kigaragaza ko umutima wawe utohereza amaraso neza mu mubiri.

Related posts