Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abasore babiri bo mu Bugesera bafashwe bamaze gusambanya abanyeshuri bari bamaranye igihe muri Ghetto

Abasore babiri bo mu Karere ka Bugesera batawe muri yombi n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranyweho gusambanya abana bikekwa ko bakoreye abakobwa babiri b” abanyehuri, bivugwa ko bari baburiwe irengero mu minsi ishize nk’ uko Igihe dukesha ino nkuru kibivuga.

Amakuru avuga ko aba bana babiri b’ abanyeshuri baburi we irengero ku wa Mbere tariki ya 09 ubwo bari bageze mu gihe cyo gufata akaruhuko ku ishuri bivugwa ko basohotse aho bigaga muri GS Ntarama ariko ntibagaruka, nyuma yo kubura ubuyobozi bw’ ishuri bufatanyije n’ ababyeyi babo bagejeje ikibazo ku nzego z’ ubuyobozi zirimo na RIB kugira ngo bafashwe kubabona, ngo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023 nibwo RIB yataye muri yombi abasore babiri barimo ufite imyaka 19 n’ uwa 21 bakekwaho gusambanya abo bakobwa.

Amakuru akomeza avuga ko abo bakobwa bivugwa ko basambanyije umwe afite imyaka 15 y’ amavuko yigaga mu mwaka wa Kabiri w’ amashuri yisumbuye mu gihe mugenzi we wigaga mu mwaka wa Gatatu w’ ayisumbuye afite imyaka 16 y’ amavuko.

Abo bana bafatiwe mu nzu abo basore babagamo( ghetto) mu Mudugudu wa Karumuna, mu Kagari ka Kanzenze, mu Murenge wa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera nyuma y’ uko bari bamaze iminsi igera kuri ine ababyeyi babo batazi aho bari nk’ uko RIB ivuga.

Kuri ubu abafashwe bafungiwe kuri Stasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe aba bakobwa bajyanywe muri Isange One Stop Center ngo bitabweho n’ abaganga.

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko igifungo kiba hagati y’imyaka 20 ariko ntirenga 25.

Dr Murangira yavuze ko abantu basambanya abana batazihanganirwa na gato. Ati “RIB irihanangiriza mu buryo bukomeye abantu basambanya abana. Ntabwo bazihanganirwa. Ubukure ntabwo bupimishwa ijisho kandi umwana wese ni umuntu utarageza ku myaka 18. Abantu rero bari bakwiye kuzibukira bakava muri ibi bikorwa.”yakomeje agira ati “Iki cyaha ntikigomba guhishirwa, RIB irasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze guhaguruka bugafatanya nayo kurwanya icyaha cyo gusambanya umwana.”

RIB kandi yongeye gusaba ko igihe cyose abantu bagize amakenga babonye hari ahantu hinjiye abana nko muri za ghetto, lodge, n’ahandi bajya bahamagara 166 cyangwa bakamenyesja station ya RIB ibegereye.

Ifoto yakoreshejwe haruguru yakuwe kuri muradasi

Aya makosa abakobwa bose batarashaka bayahuriyeho kandi yatuma babura abagabo burundu

Related posts