Abasivili bakomeje kwicwa, Tshisekedi mu birori, Impaka zafashe indi ntera i Kinshasa

 

Mu gihe ubwicanyi bukomeje gufata intera mu ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abaturage bakomeje gutakaza ubuzima mu buryo bubabaje, mu gihe ubuyobozi bukuru bw’igihugu bushinjwa kudafata ingamba zihutirwa zo kubarinda.

Ku wa Gatanu, abantu bagera kuri 43 bishwe n’umutwe w’inyeshyamba wa ADF, uzwiho ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi bukorerwa abasivili. Uyu mutwe umaze imyaka myinshi ukorera mu mashyamba ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, aho ukomeje guteza umutekano muke no kugaba ibitero by’ihuse ku baturage.

Ibi byabaye mu gihe Leta ya RDC inengwa kudatanga uburinzi buhagije, ndetse bamwe mu bayobozi bagashinjwa kwirengagiza ubuzima bw’abaturage. Impaka zarushijeho gukara ubwo Perezida Félix Tshisekedi yitabiraga ibirori by’ubukwe bw’umukobwa wa Minisitiri Adolphe Muzito ku wa 04 Mata 2026, mu gihe i Ituri hari icyunamo gikomeye.

Si ubwa mbere ibi bimunengwaho, kuko no mu minsi ishize, mu gihe ubwicanyi bwari bwafashe indi ntera, yagaragaye mu birori byo kwizihiza intsinzi y’ikipe y’igihugu “Léopards”, ibintu byakajije uburakari bw’abaturage n’abasesenguzi.

Nubwo ingabo za RDC zifatanyije n’iza Uganda mu kurwanya ADF, uyu mutwe ukomeje kwihishahisha no kugaba ibitero byica abasivili. Kugeza ubu, abaturage benshi ba Ituri bakomeje kuba mu bwoba, bamwe barahunga, abandi batinya gusubira mu ngo zabo.

Abaturage n’impuguke basaba Leta gushyira imbere umutekano, bagashimangira ko igihe kigeze ngo hafatwe ingamba zifatika zo kurinda ubuzima bw’abasivili, aho gukomeza kurebera. Impaka zikomeje kwiyongera i Kinshasa ku cyerekezo cy’ubuyobozi mu guhangana n’iki kibazo gikomeye.