Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abasirikare ba MONUSCO bazamuye uburakari bw’ Abanyekongo nyuma yibyabereye i Kasindi

Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2022, Imodoka za MONUSCO zirimo abasirikare benshi zanyuze ku mupaka ku gahato barasana n’ abashinzwe umutekano benshi bahaburira ubuzima, iki gitero cyabereye mu gace ka Kasindi muri Teritwari ya Rutshuru , ahari umupaka uhuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Mu itangaza ryashyizwe hanze n’ Umuyobozi wa MONUSCO akaba n’ intuma idasanzwe y’ Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bintou Keita yavuze ko imodoka zarimo abasirikare bo mu mutwe wa MONUSCO ushinzwe gutabara aho rukomeye.

Bintou Keita akomeza avuga ko iri raswa ryaguyemo abantu benshi , abandi muri bo bagakomereka nk’ uko bigaragara mu itangazo .

Madame Keita avuga ko MONUSCO ” yatunguwe bikomeye n’ iki gikorwa yakoze, anihanganisha imiryango y’ ababuriye ubuzima muri iki gikorwa , ndetse anifuriza abagikomerekeyemo gukira vuba. Asoza iri tangazo amenyesha ko bamwe mu bagagize uruhare muri iki gitero bamaze gutabwa muri yombi ku bufatanye bw’ inzego z’ umutekano za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na MONUSCO , bakaba bategerejwe ko bazahabwa ubutabera n’ ibihugu bakomokamo.

Abantu b’ ingeri zitandukanye bakomeje kwamagana ubu bwicanyi bwakoze n’ ingabo za MONUSCO, muri bo harimo Perezida Evaritse Ndayishimiye w’ u Burundi , mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko akomeje gukurikira ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ko “tubabajwe cyane n’igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru i Kasindi cyakozwe na bamwe mu basirikare ba MONUSCO cyagizeho ingaruka benshi. Twihanganishije cyane Guverinoma ya Congo ndetse n’imiryango yabuze abayo.”

Denis Mukwege , Umunyecongo wahawe igihembo cy’ amahoro cya Nobel , yatangaje ko ababajwe n’ urugomo ” rutakwihanganirwa rw’ abasirikare ba ONU ku baturage ” n’ abapolisi ba RDC.Yifuza ko habaho ubucamanza kuri iki gikorwa cyabereye i Kasindi.

Kuva mu cyumweru gishize, habaye imyigaragambyo irimo urugomo yo kwamagana MONUSCO mu ntara za Kivu ya ruguru, iy’Epfo na Beni.Benshi bashinja MONUSCO ko yananiwe kurinda abaturage ibitero by’inyeshyamba.Iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu barenga 20.

Related posts