Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abasirikare b’ u Burundi bafashwe na M23 ku rugamba bahishuye amayeri igihugu  cyabo gikoresha kikabohereza kurwana na M23 mu ibanga rikomeye

Bamwe mu basirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba ruhanganishije FARDC na M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bajyanwa batazi aho bagiye ndetse ko hari n’ababa batabishaka, bakajyanwa mu buryo bwa rwihishwa bakisanga bageze mu mashyamba ya Congo.

Aba basirikare babitangaje mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru Mutesi Scovia ukorera YouTube Channel ‘Mama Urwagasabo’, wasuye ibice bimwe byafashwe na M23.

Ni ikiganiro, uyu munyamakuru yagiranye na zimwe mu mfungwa z’intambara zafatiwe ku rugamba ruhanganishije M23 na FARDC irwana ifatanyije n’umutwe wa FDRL, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bamwe mu basirikare b’u Burundi.

Muri iki kiganiro aba basirikare bamubwiye byinshi ku buryo bafashwe, n’uko boherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu buryo bavuga ko batazi ndetse ko batanashaka.

Umwe witwa Adjudant Chef Nyandwi Chrysostome uvuka muri Komini ya Ngozi mu Ntara ya Ngozi, usanzwe abarizwa muri Batayo ya 322, avuga ko we na bagenzi be bajyanye muri Congo, bahageze tariki 03 Gashyantare uyu mwaka wa 2024, akaba yarafashwe tariki 03 z’uku kwezi kwa Gicurasi.

Nyandwi avuga ko binjiye muri Congo banyuze i Goma, bagahita bafata ubwato bwabanyujije mu Kiyaga cya Kivu, yavuze ko ubwo bahagurukaga mu Gihugu cyabo cy’u Burundi, nta makuru bari bababwiye, icyakora ngo bababwiye ko ‘mission’ bagiyeho bazayihamenyera.

Yagize ati “Nta kintu na kimwe batubwiye, baratubwiraga bati ‘mission muzayimenyera aho mugiye’. Hanyuma mu gisirikare ni ugukurikiza amabwiriza, twabonye haza Cargo [indege] y’i Congo twurira indege, tumaze kugera hano muri Congo, baratubwira bati ‘mission yanyu ni ukurwana na M23’.”

Mugenzi we witwa Adjudant Ndikumana Felix we uvuka muri Komini Byanda mu Ntara ya Bururi, yageze muri Congo tariki 03 Gashyantare 2024, aza gufatwa na we tariki 03 Gicurasi 2024. Avuga ko batayo yabo ijya koherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na bo babanje kubihishwa .Ati “Benshi ntibashakaga kuza, natwe barabiduhishe n’umunsi wo kuza twabimenye nko mu masaaha ya saa sita, twurira indege nka saa kumi zo ku mugoroba. N’umwanya wo gusezera ntiwabonetse. Niba ari nk’umuryango wawe wawubwiraga kuri telefone.”

Aba basirikare b’u Burundi bavuga ko ikibabaza ari ukuba Leta y’Igihugu cyabo itemera ko abasirikare bayo bari kuri uru rugamba, ikabatera umugongo kandi ari yo yabohereje, bagasaba ko Imiryango mpuzamahanga yabyinjiramo kugira ngo babone uko basubira mu Gihugu cyabo.

Related posts