Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Abasirikare 15 bishwe mu Gitero cy’ Intangondwa, inkuru irambuye…

Igisirikare cya Burkina Faso cyatangaje ko abasirikare bacyo 15 bishwe mu gitero cyagabwe n’ umutwe w’ ibyihebe wa Kiyisilamu. Mu bitero abo barwanyi bamaze imisi bagaba, ejo ku wa 2 tariki ya 09 Kanama 2022, nibwo bagabye ikimdi basuka ibibombe byahitanye abasirikare.

Mw’ itangazo ry’ igisirikare cya Burkina Faso , izo bombe ebyiri zatewe ku nzira iva ahitwa Bourzanga ijya i Djibo mu ntara yo mu burasirazuba. Ibyo byabaye mu gihe abasirikare bari mu rugendo rujyanye n’ ibikorwa bya gisirikare.

Amakuru avuga ko bombe ya mbere yaturikijwe n’ imodoka yayinyuze hejuru hafi y’ Akarere ka Namsiguia mu Ntara ya Bam. Abasirikare bahise bazenguruka ako Karere batangira gutabara imbabare. Ubugizi bwa nabi muri Burkina Faso bushinjwa imitwe y’ Intagondwa za Kiilamu n’ umutwe wa Al_ Qaida hamwe nabo mu ishyaka ry’ abaharanira leta ya Kiyisilamu. Ubu bwicanyi bugigwa niyo mitwe bumaze guhitana abantu ibihumbi n’ ibihumbi butesha ingo abantu bangana Miliyoni isaga.

Related posts