Abashinwa n’ Ingabo za Congo bahuriye n’ akaga gakomeye muri ituri

Umutwe w’iterabwoba wa IS wigambye igitero cyibasiye abakozi ba sosiyete y’Abashinwa icukura zahabu muri Congo Kinshasa, ndetse n’ingabo zari zishinzwe kubarinda,Amafoto urubuga War noir rwatangaje kuri X, agaragaza ko abarwanyi ba IS bakorera muri Ituri bambuye ingabo za leta ya Congo intwaro zikomeye, ndetse banatwika imodoka n’ibindi bikoresho Abashinwa bakoresha.

Mu mbunda zafashwe harimo izitwa HE-LR 60mm mortar bombs, zakorewe muri Iran, UP-7.62  machine gun, zakorewe muri Azerbaijan, AZ-7,62  rifle zakorewe mu Bushinwa, Type 69  RPG Launcher, Type 80  machine gun, T69-1  Anti-Tank rockets n’izitwa Type 56(-1) rifles zakorewe muri Turukiya.

Kugeza ubu ntacyo leta ya Congo Kinshasa iravuga kuri iki gitero, kimwe n’igisirikare cya Congo, FARDC.

Urubuga rwandika amakuru yo muri Congo, rwa Radio Okapi ruvuga ko ku wa Kane tariki 12 Werurwe, 2026 abarwanyi batamenyekanye bateye ikirombe cy’Abashinwa kiri ahitwa Mutchatcha, muri Teritwari ya Mambasa, muri Km 165 mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Umujyi wa Bunia, mu Ntara ya Ituri.

Amakuru avuga ko ababahaye amakuru barimo sosiyete civile bemeza ko icyo gitero cyaguyemo abantu benshi. Bariya barwanyi ngo batwitse inzu, banatera ikirombe cy’Abashinwa gicukurwamo zahabu.Radio Okapi ivuga ko abateye babikoze mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, ndetse ko umutekano muri kariya gace utameze neza bityo kumenya ibyangiritse bigoye kuko abo barwanyi bakigaragara aho hantu.Igisirikare cya Uganda n’icya Congo bifatanya mu bikorwa byo guhiga aba barwanyi biyunze na IS ariko ibikorwa by’izo ngabo nta kigaragara bigeraho, kuko abaturage bakomeza gupfira mu bitero nk’ibi.