Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashyaUbuzima

Abashakashatsi bemeza ko mu myaka mirongo itatu iri imbere umuntu azaba ashobora kudapfa

Kuva Isi yaremwa cyangwa yabaho, ibinyabuzima biyiriho inyamaswa n’abantu bigira igihe cyo gutangira ubuzima (kuvuka) ndetse no kubusoza (gupfa). Buri kinyabuzima kikagira igihe cyacyo cyo gupfa gitandukanye n’icya kigenzi cyacyo. Buri kinyabuzima kandi gutinya gupfa uhereye ku nyamaswa ukagera ku muntu nta kidatinya urupfu. Abashakashatsi bahora bakora ubutaruhuka ngo barebe nimba bahagarika urupfu ariko ntibirashoboka. Kuri ubu abashakashatsi baremeza ko mu myaka mirongo itatu iri imbere bizaba bishoboka ko umuntu azaba ashobora kubaho ubuzima bwose adapfa.

Urupfu cyangwa gushobora kudapfa, ni ikintu abashakashatsi b’ahazaza futurologists bahangayikishijwe nacyo. Aba bemeza ko ibyo kudapfa bifatwa nk’inzozi ariko mu myaka mirongo itatu iri imbere bizaba bishoboka ko umuntu yabaho adapfa. Umuntu wo muri iyi myaka azaba ashobora kohereza roho ye akayimurira mu mashini cyangwa ahandi hantu.

Umwe mu bashakashatsi b’ahazaza Dr Ian Pearson atekereza ko umuntu wo muri 2050 azaba ashobora gufata ubwonko bwe cyangwa roho ye akayimurira muri Computer maze umunsi umwe akazajya gusura aho umubiri we usanzwe washyinguwe. Uyu muntu w’ahazaza azaba ari umuntu uhinduye, ibice byinshi by’umubiri we bigizwe n’insimburangingo zikoze mu bikoresho by’ikoranabuhanga.

Bimwe mu byiza bivugwa kuri uyu muntu w’ahazaza ni uko ibibazo by’ubumuga bumwe na bumwe bizaba birangiye. Nk’urugero, umuntu azaba ashobora kwishyirishaho amaguru y’amakorano akora neza ku buryo ubumuga bw’amaguru buzaba butakiri ikibazo gihangayikishije.

Dogiteri Ian Pearson kandi avuga ko umuntu wo mu myaka mirongo itatu iri imbere azaba ashobora kongererwa ubwonko, ubwenge ndetse n’imitekerereze kuko hari akuma kazashyirwa mu bwonko kakazajya kabwongerera ubushobozi. Ubwonko bwe azaba ashobora kubufata akabwimurira ahandi cg mu mashini nk’uko twabivuze hejuru.

Umushakashatsi kuby’ahazaza futurologist Dr Ian Pearson aterwa impungenge n’uko uyu muntu w’ahazaza atazaba afatwa nk’imashini computer isanzwe ahubwo akazaba afatwa nk’umuntu usanzwe. Uyu mushakashatsi akemeza ko ibi bizatangira mu myaka mirongo itatu iri imbere, ubwo ni ukuvuga muri 2050.

Izi mpinduka zo ku mubiri w’umuntu zitezwe muri 2050 ntabwo zizaba zigonderwa n’ubonetse wese, Dogiteri Ian Pearson avuga ko abakire aribo bazaba babasha gukora ibi bintu. Kuba umuntu azabasha kudapfa ahubwo agahinduka umuntu uhinduye mu buryo bw’ikoranabuhanga, nta gushidikanya ko buzaba ari ubuvumbuzi budasanzwe gusa abakene ntibabura kugira impungenge kuko mu ntangiriro bizaba bitigonderwa n’ubonetse wese.

Related posts