Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abaryamana bahuje ibitsin***a  bakorewe ibidasanzwe mu Mujyi wa Kigali, benshi batunguwe!

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 .05. 2023,  mu rwego rwo kuzirikana umunsi  w’amahitamo ya muntu mu bijyanye n’inzira yayoboyemo imikoreshereze y’igitsinda uzwi nka IDAHOBIT, kuri ubu ku byicaro bya za Ambasade z’Ibihugu bitandukanye mu Rwanda, hazamuwe amabendera agaragaza kwifatanya n’abaryamana bahuje ibitsin****a, mu rwego rwo kugaragariza ko ibyo Bihugu byifatanyije na bo kuri uyu munsi wabahariwe abo bakora icyo gikorwa.

Kwikubitiro nk’ uko byagiye bigaragara mu mafoto hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga , bigaragara ko  ku cyicaro cya Ambasade ya Leta  Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ari hamwe   mu hazamuwe iri bendera ry’amabara asa n’umukororombya, afatwa nk’ayamamaza abakora ubutingany**i

Ibi kandi byanakozwe  ku Cyicaro cya  Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, mu Karere ka Nyarugenge, na ho hazamuwe iri bendera.

Hari ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter ya Ambasade y’ u Bubiligi mu Rwanda ,  ubwo hazamurwaga iri bendera bwagize butiKuri uyi umunsi wa IDAHOBIT mu mwaka 2023, twazamuye ibendera ry’umukororombya mu gufasha Amahoro Human Right (Umuryango uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina).”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti” Twifatanyije n’umuryango mugari w’abaryamana bahuje ibitsina mu gufatwa kimwe no kurinwa ihezwa.”

Amakuru avuga ko iri bendera rigaragaza abaryamana bahuje ibitsin** a ryazamuwe kandi kuri Hoteli izwi nka Marriot iri mu zikomeye mu Rwanda, iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Abantu benshi batunguwe no kubona Ibendera ry’abatingany**i rizamurwa  mu rwego rwo kuzirikana abaryamana bahuje ibitsin**a

Related posts